Umuhanzi Confy yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Gumaha’ yakoranye na Chiboo uri mu bagenzweho, igaragaramo aba bahanzi gusa, itarimo undi muhanzi n’umwe.
Ni indirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Kanama 2025, yashyizwe kuri YouTube Channel ya Confy.
Iyi ndirimbo yari iherutse kujya hanze mu buryo bw’amajwi, igaragaramo aba bahanzi bombi bari mu bice binyuranye bigaragaza ubwiza bw’Igihugu.
Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi baba baririmba amagambo y’urukundo aho mu nyikirizo yayo bagira bati “Kalibu sana kunsiga ni ingeso nanga, uri uwo gukundwa uri fresh uba waka,…abo bandi bareke, guma aha guma guma aha…”
Iyi ndirimbo Gumaha ya Confy, yayikoranye n’umuhanzi Chiboo, uri mu bagezweho muri iki gihe, umaze gushyira hanze indirimbo nke ariko zakunzwe zirimo Okipe yakunzwe na benshi.
INDIRIMBO YOSE
RADIOTV10