Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

radiotv10by radiotv10
28/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya
Share on FacebookShare on Twitter

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugifitiye icyizere umutoza mushya wayo, Taleb Abderrahim nubwo imikino amaze gukina atabonye umusaruro wifuzwaga, ariko ko bakurikije ibyangombwa afite, n’icyizere abuha, ntarirarenga.

Brig Gen Deo Rusanganwa yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira 2025 mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, cyagarutse ku musaruro uri kugaragara muri iyi kipe ya APR yari ihagarariye u Rwanda mu Mikino Nyafurika, igasezererwa rugikubita.

Avuga ko ntawabura kuvuga ko mu ntangiro z’uyu mwaka w’imikino, umusaruro w’iyi kipe, udahagaze neza, nubwo iyi kipe yari yagerageje kwitegura neza, ikagura abakinnyi ikanakina imikino ya gicuti.

Yagize ati “Kuva dutangiye habayemo ibibazo murabizi. Umutoza ni mushya, abakinnyi ni bashyashya, kugira ngo ikipe ijye hamwe, umutoza mushya twamuhaye imikino myinshi kugira ngo tumufashe ashobore kumenya abakinnyi be ukuntu bakinana, no gushaka style (uburyo) bazakinamo.

Yakomeje agira ati “Uwa mbere [umutosa] kugira ngo ajye kujyenda ibyo mwajyaga munenga murabizi, uyu kugira ngo akine umupira mwiza abantu bose bishimira, wa APR wa cyera, birasa n’aho bitarajya mu murongo neza.”

Avuga ko kugeza ubu adahita aca urubanza ngo avuge ko imitoreze y’uyu mutoza mushya idashamaje, kuko hakiri igihe.

Ati “Ntabwo ubu najija (namucira urubanza), uriya mutoza muzi ko ni a Professor muri Football, kuko twarebye impapuro afite n’urwego ariho rwa CAF Pro. Kugira ngo wubake ikipe ni uko ushaka umuntu ubyumva neza, kugeza ubu rero bisa n’aho tutari twabona neza, ariko we arambwira ngo ntakibazo nk’umuntu w’umuhanga, hari ibyo areba twe tutabona. Kugeza ubu ntacyo nabiganiraho.”

Avuga ko ubuyobozi bwa APR bwakoze ibyo bwagombaga gukora nko kugura abakinnyi, nubwo hari abari mu mvune no mu bihano, kandi ko n’umutoza yababwiye ko kugeza ubu ntakibazo gikomeye gihari.

Ati “Yatubwiraga ko ikipe yuzuye usibye imyanya nk’itatu yadusabye kugira ngo tube twakina ku rwego rwiza, hari abakinnyi nka batatu yifuza […] ariko akatubwira ko abahari na bo ari sawa, usibye ko tuzagenda tumwongereramo nka batatu kugira ngo ikipe noneho igere ku rwego twifuza.”

Brig Gen Deo avuga ko aba bakinnyi bifuzwa na APR bazatangira kurambagizwa muri Mutarama umwaka utaha, ariko ko “hari ibyo tuzakora, kandi byanze bikunze twizeye ko bizashimisha abafana bacu.”

Chairman wa APR avuga ko muri uko kurambagiza abakinnyi bo kongera muri iyi kipe, hazarebwa ku bakinnyi bo hanze, kuko mu Rwanda ntabari ku rwego rw’abo iyi kipe yifuza kongeramo.

Abajijwe niba bazarambagiza hanze cyangwa mu Rwanda, Brig Gen Deo yagize ati “Ni hanze. Ephrem mu Rwanda ko na we uhoramo, wambwira ngo ni inde koko [uri ku rwego rwo gukinira APR] nubwo abantu bakwepakwepa, ariko tuvugishe ukuri, ko dukinnye imikino mpuzamahanga murayibona […] turashaka abantu bari ku rwego kandi…njya mbisobanura buriya scouting bisaba ibintu byinshi, Uko dushaka kubaka APR, turashaka kubaka ibaransinga [balance/irimo iringaniza], abakinnyi bato n’abakinnyi bakuru ariko bacye no kuzamura abacu bakabona aho bakinira.”

Brig Gen Deo yizeza abakunzi b’iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda ko nk’uko yabamenyereje ibyishimo, n’ubundi ari yo ntego, kandi ko hari icyizere, akabasaba gukomeza kuba hafi ikipe yabo.

Jean Claude HITIMANA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Next Post

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Related Posts

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.