Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

radiotv10by radiotv10
23/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batumva ukuntu ingo zabo zasimbutswe mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi, byatumye hari bamwe baturanye n’abatawufite bo ntawo.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Gatembe, mu Kagari ka Kanyanza mu Murenge wa Karambo, bavuga ko ubwo hakwirakwizwaga umuriro w’amashanyarazi ingo zabo bazisimbutse, aho bavuga ko izitarawuhawe ari ingo icumi.

Ntakobatagira Beatha yagize ati “Ubwo bazaga gutanga umuriro inaha nabonye bansimbutse, uwo twegeranye bawumuhaye, mbajije barambwira ngo njyewe sindi ku rutonde, noneho njya kuri REG barambwira ngo ntegereze mu kwa gatandatu bazagaruka.”

Uyu muturage avuga ko atanyurwa n’iki gisubizo bakomeza guhabwa iyo babajije impamvu batahawe amashanyarazi nyamara abaturanyi babo bacana.

Gumusenge Jean Damascen nawe yagize ati “Reba nawe hano iwanjye ntawuhari ariko uriya wo hirya arawufite, ntiwamenya icyo bagendeyeho batanga uno muriro, twirirwa kuri REG tubaza batubwira ko ngo bazaza kuduha natwe kandi baradusimbutse batureba, natwe badufashe badukure muri uyu mwijima.”

Umuyobozi wa Sosiyete Ingufu REG, ishami rya Gakenke, Dusengimana Damien yabwiye RADIOTV10 ko uyu muriro wahawe abaturage watanzwe n’umushinga wa STEG, icyakora Ko nibamara kuwubamurikira, bazagenda baha n’abo basigaye.

Ati “Uno muriro watanzwe n’umushinga wa STEG kandi iyo bagiye kuwutanga ni bo bihitiramo abo bari buwuhe kuko ni bo bikorera ubushakashatsi, ubu rero dutegereje ko dukora ihererekanyabubasha bakabitumurikira noneho natwe abasigaye tukazahita tubagezaho umuriro w’amashanyarazi.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko 99,3% by’abaturage ba Gakenke bamaze kubona amashanyarazi, hakaba hibandwa cyane mu bice bifatwa nk’icyaro.

Ku rwego rw’igihugu, kugeza mu kwezi kwa Gashyantare 2025, amashanyarazi yari amaze kugera kuri 82,2% by’ingo zo mu Rwanda zose harimo 57,4% ku miyoboro migari na 24.8% ku miyoboro y’inyongera nk’imirasire y’izuba.

Intego ya Leta yo kugeza amashanyarazi ku 100% y’abaturage mbere ya 2024 ntiyashobotse, ariko imbaraga ziracyakomeje, hakaba hari intego ikomeye yo kugeza abaturage bose ku muriro utunganyijwe no ku rugero rwa 100% mu mwaka wa 2030.

Bavuga ko basimbutswe ubwo bahabwaga umuriro w’amashanyarazi

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 11 =

Previous Post

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Next Post

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.