Bamwe mu bahinga umuceri mu gishanga cya Kaboza giherereye mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, bavuga ko babujijwe gukoreramo imirimo imwe nko kwinikamo imyumbati babwirwa ko icyangiza, ariko kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga, babona ko ari byo bishobora kucyangiza kurushaho.
Aba bahinzi b’umuceri, batunga agatoki abasore bogereza ibinyabiziga, bakavuga ko bafite impungenge ko byagira ingaruka ku bihingwa byabo kubera amavuta ava muri ibyo binyabiziga.
Nyirahabineza ati “Niba baratubijije kwinika nk’imyumbati hano kuko ngo amazi y’imyumbati yangiza, ntabwo wabura kumva ko ariya mavuta niba boza ziriya modoka cyangwa Moto kwangirika k’umuceri ntibyabura.”
Mushimankuyo Jeannette na we yagize ati “Hari igihe imodoka yigeze kugwa hariya esansi igwamo kandi yababuye umuceri kandi icyo gihe nta musaruro twabonye.”
Aba bahinzi bavuga ko bariya bogereza ibinyabiziga muri iki gishanga, bashakirwa ikinamba, bakajya banabikora mu buryo bwa kinyamwuga.
Mungabarora Elias, umwe mu rubyiruko rwogereza ibinyabiziga hafi y’iki gishanga, avuga ko na bo baba bari gushaka amaramuko nk’uko abo bahinzi na bo babikora ngo babone uko babaho.
Ati “Haduhaga ibiceri tugashaka ibyo tuguramo. Hariya bari barahadukuye twajemo hano hariya bacukuramo icyobo inyuma, iyo biza kuba byiza twarigucukura ibyobo bufata amazi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mbabazi Kellen yabwiye RADIOTV10 ko ikibazo bakimenye kandi ko bagiye kuganira n’uru rubyiruko.
Ati “Twarabahagaritse kuko barangiza ibinyabuzima by’ibimera kubera ariya mavuta y’imodoka amanuka. Ni ukubushakira ahandi bakogereza kuko si ho honyine hari igishanga kirimo amazi bakahogereza imodoka dore ko bari banahihaye nta buyobozi bagishije inama.”
Uyu muyobozi avuga ko batahagaritse ruriya rubyiruko ku nabi, ahubwo ko ruri gushakirwa ahandi rwajya rukorera iyi mirimo yabo rutekanye kandi rutagize ibyo rwangiza.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10