Friday, September 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

radiotv10by radiotv10
05/09/2025
in MU RWANDA
0
Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinga umuceri mu gishanga cya Kaboza giherereye mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, bavuga ko babujijwe gukoreramo imirimo imwe nko kwinikamo imyumbati babwirwa ko icyangiza, ariko kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga, babona ko ari byo bishobora kucyangiza kurushaho.

Aba bahinzi b’umuceri, batunga agatoki abasore bogereza ibinyabiziga, bakavuga ko bafite impungenge ko byagira ingaruka ku bihingwa byabo kubera amavuta ava muri ibyo binyabiziga.

Nyirahabineza ati “Niba baratubijije kwinika nk’imyumbati hano kuko ngo amazi y’imyumbati yangiza, ntabwo wabura kumva ko ariya mavuta niba boza ziriya modoka cyangwa Moto kwangirika k’umuceri ntibyabura.”

Mushimankuyo Jeannette na we yagize ati “Hari igihe imodoka yigeze kugwa hariya esansi igwamo kandi yababuye umuceri kandi icyo gihe nta musaruro twabonye.”

Aba bahinzi bavuga ko bariya bogereza ibinyabiziga muri iki gishanga, bashakirwa ikinamba, bakajya banabikora mu buryo bwa kinyamwuga.

Mungabarora Elias, umwe mu rubyiruko rwogereza ibinyabiziga hafi y’iki gishanga, avuga ko na bo baba bari gushaka amaramuko nk’uko abo bahinzi na bo babikora ngo babone uko babaho.

Ati “Haduhaga ibiceri tugashaka ibyo tuguramo. Hariya bari barahadukuye twajemo hano hariya bacukuramo icyobo inyuma, iyo biza kuba byiza twarigucukura ibyobo bufata amazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mbabazi Kellen yabwiye RADIOTV10 ko ikibazo bakimenye kandi ko bagiye kuganira n’uru rubyiruko.

Ati “Twarabahagaritse kuko barangiza ibinyabuzima by’ibimera kubera ariya mavuta y’imodoka amanuka. Ni ukubushakira ahandi bakogereza kuko si ho honyine hari igishanga kirimo amazi bakahogereza imodoka dore ko bari banahihaye nta buyobozi bagishije inama.”

Uyu muyobozi avuga ko batahagaritse ruriya rubyiruko ku nabi, ahubwo ko ruri gushakirwa ahandi rwajya rukorera iyi mirimo yabo rutekanye kandi rutagize ibyo rwangiza.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana

Next Post

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Related Posts

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

by radiotv10
05/09/2025
1

Ubuyobozi Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, buravuga ko mu byumweru bitatu biri imbere hazatangira ibikorwa byo kwica...

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

by radiotv10
05/09/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze Umuryango Mpuzamahanga HRW (Human Rights Watch) uharanira Uburenganzira bwa Muntu kubera ibyo...

Rusizi: Uwakubitiwe mu nama akekwaho kuroga afite impungenge zo kugirirwa nabi

Rusizi: Uwakubitiwe mu nama akekwaho kuroga afite impungenge zo kugirirwa nabi

by radiotv10
05/09/2025
0

Umukecuru wo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, uherutse gukubitwa n’abaturage mu nama bamushinja kuroga, aravuga ko nta...

Eng.-Government spokesperson Yolande Makolo rebukes HRW over comments on Rwanda

Eng.-Government spokesperson Yolande Makolo rebukes HRW over comments on Rwanda

by radiotv10
05/09/2025
0

Rwanda Government Spokesperson, Yolande Makolo, criticized the international human rights organization Human Rights Watch (HRW) for its recent claims about...

When success becomes a competition: Are we losing humanity for achievement?

When success becomes a competition: Are we losing humanity for achievement?

by radiotv10
05/09/2025
0

In today’s world, success is one of the most desired goals. Everyone wants to achieve something, be recognized, and live...

IZIHERUKA

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda
MU RWANDA

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

by radiotv10
05/09/2025
1

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

05/09/2025
Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

05/09/2025
Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

05/09/2025
Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana

Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana

05/09/2025
Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

05/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.