• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Thursday, June 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ntihavugwa rumwe ku makuru yatangajwe na FARDC ko yafashe Minembwe-Centre

radiotv10by radiotv10
18/06/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ntihavugwa rumwe ku makuru yatangajwe na FARDC ko yafashe Minembwe-Centre
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaje ko cyafashe agace ka Minembwe-Centre, hari amakuru avuga ko uyu mujyi ukigenzurwa na Twirwaneho.

Mu Itangazo ryashyizwe hanze na FARDC, iki Gisirikare cyatangaje ko cyafashe Minembwe-Centre mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026 nyuma y’imiwano ikomeye yagihuje M23 ifatanyije na Twirwaneho.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Sous Lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan, Umuvugizi wa FARDC mu bikorwa bya gisirikare cya Sukola 2 muri Kivu y’Epfo, Iki gisirikare cyavuze ko ubwo cyafataga aka gace, ngo uruhande bari bahanganye “rwatwitse inzu nyinshi z’abaturage” ngo “rukanangiza ibitaro bya Minembwe.”

FARDC ivuga ko abarwanyi b’uruhande bari bahanganye muri iyi mirwano, bavuye muri Menembwe bakerecyeza mu gace ka Kawera berecyeza muri Teritwari ya Walungu.

Muri iri tangazo kandi, FARDC yavuze ko ngo yafashe mpiri abarwanyi benshi M23 n’aba Twirwaneho ndetse n’imbunda zinyuranye, kimwe n’amasasu menshi.

Umunyamakuru Steve Wembi ukurikirana ibibera mu burasirazuba bwa DRC, akaba n’Umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye, wari wanatangaje ko aka gace ka Minembwe kafashwe na FARDC agendeye kuri ririya tangazo, yanyomoje aya makuru, avuga ko atari ukuri.

Steve Wembi yavuze ko “Minembwe-Centre ikigenzurwa n’Abarwanyi ba Twirwaneho nubwo FARDC yari yatangaje ko yayifashe.”

Ati “Ntabwo Minembwe-Centre yigeze igenzurwa na FARDC binyuranye n’amakuru yatangajwe muri iki gitondo n’igicirikare cya Congo. Nk’uko amakuru yizewe yangezeho, ibiri kuba hariya muri iki gitondo ntibyari bigikomeye.”

Yavuze ko nta mirwano yumvikanye muri kariya gace, ndetse n’abasirikare bagiye kurwana hariya bakomeje kuguma mu birindo byabo mu gace ka Ilundu. Aka gace kandi gakomeje kuba hagati y’ibirindiro bibiri, birimo ibya FARDC biri mu gace ka Ilundu muri Segiteri ya Harera, mu gihe abarwanyi ba Twirwaneho na bo baryamiye amajanja mu bice binyuranye werecyeza Murondanyi.

Uyu munyamakuru kandi avuga ko amakuru aturuka muri kariya gace ka Minembwe-Centre, yemeza ko ikibuga cy’indege na cyo kikigenzurwa na Twirwaneho na AFC/M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + eight =

Previous Post

Perezida Ndayishimiye yise Tshisekedi umuvandimwe we mu butumwa bushimira Ikipe ya Congo

Next Post

Ikibazo cya Bebe Cool na Miss Jolly kinjiwemo n’Umujenerali gitangira kubonerwa umurongo

Related Posts

Perezida Ndayishimiye yise Tshisekedi umuvandimwe we mu butumwa bushimira Ikipe ya Congo

Perezida Ndayishimiye yise Tshisekedi umuvandimwe we mu butumwa bushimira Ikipe ya Congo

by radiotv10
18/06/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashimiye ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera uburyo yitwaye mu Gikombe cy’Isi...

Uko u Rwanda rwakiriye kwisubiraho kwa Congo ikemera kwicarana ku meza y’ibiganiro na M23

Tshisekedi yasabwe kwegura anateguzwa imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
17/06/2026
0

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakajije umurego mu bikorwa byo kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga,...

Iran yagaragaje ikitagomba kwirengagizwa mu kurangiza burundu intambara

Iran yagaragaje ikitagomba kwirengagizwa mu kurangiza burundu intambara

by radiotv10
17/06/2026
0

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko amasezerano ayo ari yo yose agamije kurangiza intambara hagati ya Iran...

Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi n’Umunyapolitiki Bobi Wine yafashe indi ntera

Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi na Bobi Wine yongeye gufata intera

by radiotv10
17/06/2026
0

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yongeye guterana amagambo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo General...

Iby’ingenzi wamenya ku imurikabikorwa rya mbere ku Isi mu bya gisirikare ryitabiriwe na RDF

Iby’ingenzi wamenya ku imurikabikorwa rya mbere ku Isi mu bya gisirikare ryitabiriwe na RDF

by radiotv10
16/06/2026
0

I Paris mu Bufaransa hari kubera imurikabikorwa mpuzamahanga mu bya Gisirikare rizwi nka ‘Eurosatory’ rya mbere rigari ku Isi, ryitabiriwe...

Next Post
Ikibazo cya Bebe Cool na Miss Jolly kinjiwemo n’Umujenerali gitangira kubonerwa umurongo

Ikibazo cya Bebe Cool na Miss Jolly kinjiwemo n'Umujenerali gitangira kubonerwa umurongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ikibazo cya Bebe Cool na Miss Jolly kinjiwemo n’Umujenerali gitangira kubonerwa umurongo

Ntihavugwa rumwe ku makuru yatangajwe na FARDC ko yafashe Minembwe-Centre

Perezida Ndayishimiye yise Tshisekedi umuvandimwe we mu butumwa bushimira Ikipe ya Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.