Ntitwamushyingura batatweretse uko bamwishe- Umuryango w’umusore warashwe n’Abapolisi i Rubavu wahagurutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ababyeyi b’umusore uherutse kuraswa n’Abapolisi mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, baravuga ko badashobora kumushyingura Polisi itabanje kubasobanurira icyo bamujijije ngo kuko ibivugwa ko yafatiwe mu bujura atari byo kuko ntacyo yari abuze.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu w’Amajyambere mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, uvuga ko washenguwe n’urupfu rw’umwana wabo Ishimwe Prince w’imyaka 18.

Izindi Nkuru

Uyu Ishimwe Prince yishwe arashwe n’Abapolisi mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 07 Nzeri ahagana saa saba z’ijoro. Polisi yavuze ko yarashwe nyuma yuko ashatse gutera icyuma abapolisi bari ku burinzi ubwo bamusangaga we n’ibindi bisambo biri kuniga umuturage.

Ngarambe Eliphas, Se w’uyu musore, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Ijambo, yavuze ko umuhungu we yarasiwe hafi y’iwabo ubwo yari avuye kureba umupira hamwe n’abandi benshi ari bwo imodoka ya Polisi izwi nka Pandagari yazaga ije gufata inzererezi.

Avuga ko umuhungu we yafatanywe n’abandi babiri, ariko umwe akaza kubacika bagasigarana babiri barimo na nyakwigendera.

Ngo bamaze kubacika, abapolisi bashatse kubambika amapingu, baranga ari na bwo uyu Ishimwe Prince yashakaga kubacika.

Ati “Yarabacitse asimbuka mu mudoka agana mu cyerekezo cyo kwa nyirasenge, yirutse amanuka rero yifuza gusimbukira mu rupangu kwa nyirasenge asanga harimo imbwa, imubuza kwinjira ahera hejuru y’urupangu, imbwa imusatiriye ajya kunyura hejuru y’igikoni, aho ni ho bamurasiye.”

Ngarambe Eliphas avuga ko ibyatangajwe na Polisi ko umwana wabo yarashwe kuko yashatse kubatera icyuma ubwo yafatirwaga mu bujura, ngo atari byo.

Ati “Ni ibintu bibabaje kandi tutari buceceke tudashobora no kwihanganira.”

Avuga ko umupolisi warashe umuhungu we ashobora kuba yari afitanye ibibazo na we, kuko ibyo kuvuga ko yafatiwe mu bujura byo atari ukuri.

Ati “Ntacyo yari abuze, ni umwana wabonaga amafaranga buri munsi, afite studio hano kuri petite bariere.”

Uyu mubyeyi avuga ko abaturage bo muri aka gace biteguye kujya kuri RIB gutanga ubuhamya ku myitwarire y’umwana kuko nta ngeso mbi bari bamuziho.

Ati “Ntabwo umwana twamuherekeza abamwishe batari batwereka uburyo bamwishemo, icyo bamuhoye, batwereke aho bamufatiye niba ari igisambo niba bamufatiye mu cyuho, uwo yahohoteraga, byose babitwereke n’icyo cyuma bakitwereke, tubone gushyingura umwana tubonye ukuri kwabyo.”

RADIOTV10

Comments 5

  1. Gato says:

    Police irarengana, n’ababyeyi twataye inshingano zacu. Tujye twibuka KO uburere bwabana bitureba, saa Saba z’ijoro kumwana wa 18 ans ngo mu mupira akaza ugakingura? Siba n’umwana n’umugabo utaha Ayo masaha ntampamvu abasenya urwe peee. Ni libertinage iteye inkeke rwose. Ngo afitanye ikibazo n’a police ???? Icyo gikoni avuga yarasiweho sicyo kwa nyirasenge.

    • BYIRINGIRO Zabulon says:

      Nonese kuba ibyo byabayeho gutaha n’ijoro avuye kureba umupira nubwo tutabishyigikira bihuriyehe no kumwica.wapi sibyo na Gato.kwica umwana w’umusore bamuhora ubusa ntabwo ari byo pe

  2. agahwa Kari kuwundi karahandurika itejyeko ritejyeka kurasa umuntu wese ujyenda ninjoro SE ryasohotse ryari njewe mbona hari nabapolici bakoresha ishingano zabo nabi pe bajya gukora icyintu bakakajyikorana umujinya ntibatecyereze 2

  3. Ayo masaha umwana yari hehe , abo babyeyi kuki batamugiraga inama Bihangane kbsa , kurira igipangu??? Igikoni saa Saba zijoro ,?? Kumoka kwimbwa???ahhhh police irebera gusaaa

    Boroherane iyi ni inzira ndende kbsa

  4. Munene says:

    Cyane rwose agahwa kari kuwundi kara handurika ubwo se uwo muntu ngo ni Gato arifata akavugango police irarengana ubwo x abaye arumwana wae wakwifata ugatuza. Haritegeko x wamungani rivugako umuntu wese utashye ijoro bamurasa, nange kubwange ndashyigikira ababyeyi buwo mwana babahe ubutabera kubyabaye kuruwo mwana babereke uwo muturage wagiriwe nabi icyocyuma bakibereke mu Rwanda dufite RFR irapima barabaha fingerprints ziriho.

Leave a Reply to tuyishime elias Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru