Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntitwamushyingura batatweretse uko bamwishe- Umuryango w’umusore warashwe n’Abapolisi i Rubavu wahagurutse

radiotv10by radiotv10
09/09/2022
in MU RWANDA
5
Ntitwamushyingura batatweretse uko bamwishe- Umuryango w’umusore warashwe n’Abapolisi i Rubavu wahagurutse
Share on FacebookShare on Twitter

Ababyeyi b’umusore uherutse kuraswa n’Abapolisi mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, baravuga ko badashobora kumushyingura Polisi itabanje kubasobanurira icyo bamujijije ngo kuko ibivugwa ko yafatiwe mu bujura atari byo kuko ntacyo yari abuze.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu w’Amajyambere mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, uvuga ko washenguwe n’urupfu rw’umwana wabo Ishimwe Prince w’imyaka 18.

Uyu Ishimwe Prince yishwe arashwe n’Abapolisi mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 07 Nzeri ahagana saa saba z’ijoro. Polisi yavuze ko yarashwe nyuma yuko ashatse gutera icyuma abapolisi bari ku burinzi ubwo bamusangaga we n’ibindi bisambo biri kuniga umuturage.

Ngarambe Eliphas, Se w’uyu musore, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Ijambo, yavuze ko umuhungu we yarasiwe hafi y’iwabo ubwo yari avuye kureba umupira hamwe n’abandi benshi ari bwo imodoka ya Polisi izwi nka Pandagari yazaga ije gufata inzererezi.

Avuga ko umuhungu we yafatanywe n’abandi babiri, ariko umwe akaza kubacika bagasigarana babiri barimo na nyakwigendera.

Ngo bamaze kubacika, abapolisi bashatse kubambika amapingu, baranga ari na bwo uyu Ishimwe Prince yashakaga kubacika.

Ati “Yarabacitse asimbuka mu mudoka agana mu cyerekezo cyo kwa nyirasenge, yirutse amanuka rero yifuza gusimbukira mu rupangu kwa nyirasenge asanga harimo imbwa, imubuza kwinjira ahera hejuru y’urupangu, imbwa imusatiriye ajya kunyura hejuru y’igikoni, aho ni ho bamurasiye.”

Ngarambe Eliphas avuga ko ibyatangajwe na Polisi ko umwana wabo yarashwe kuko yashatse kubatera icyuma ubwo yafatirwaga mu bujura, ngo atari byo.

Ati “Ni ibintu bibabaje kandi tutari buceceke tudashobora no kwihanganira.”

Avuga ko umupolisi warashe umuhungu we ashobora kuba yari afitanye ibibazo na we, kuko ibyo kuvuga ko yafatiwe mu bujura byo atari ukuri.

Ati “Ntacyo yari abuze, ni umwana wabonaga amafaranga buri munsi, afite studio hano kuri petite bariere.”

Uyu mubyeyi avuga ko abaturage bo muri aka gace biteguye kujya kuri RIB gutanga ubuhamya ku myitwarire y’umwana kuko nta ngeso mbi bari bamuziho.

Ati “Ntabwo umwana twamuherekeza abamwishe batari batwereka uburyo bamwishemo, icyo bamuhoye, batwereke aho bamufatiye niba ari igisambo niba bamufatiye mu cyuho, uwo yahohoteraga, byose babitwereke n’icyo cyuma bakitwereke, tubone gushyingura umwana tubonye ukuri kwabyo.”

RADIOTV10

Comments 5

  1. Gato says:
    3 years ago

    Police irarengana, n’ababyeyi twataye inshingano zacu. Tujye twibuka KO uburere bwabana bitureba, saa Saba z’ijoro kumwana wa 18 ans ngo mu mupira akaza ugakingura? Siba n’umwana n’umugabo utaha Ayo masaha ntampamvu abasenya urwe peee. Ni libertinage iteye inkeke rwose. Ngo afitanye ikibazo n’a police ???? Icyo gikoni avuga yarasiweho sicyo kwa nyirasenge.

    Reply
    • BYIRINGIRO Zabulon says:
      3 years ago

      Nonese kuba ibyo byabayeho gutaha n’ijoro avuye kureba umupira nubwo tutabishyigikira bihuriyehe no kumwica.wapi sibyo na Gato.kwica umwana w’umusore bamuhora ubusa ntabwo ari byo pe

      Reply
  2. tuyishime elias says:
    3 years ago

    agahwa Kari kuwundi karahandurika itejyeko ritejyeka kurasa umuntu wese ujyenda ninjoro SE ryasohotse ryari njewe mbona hari nabapolici bakoresha ishingano zabo nabi pe bajya gukora icyintu bakakajyikorana umujinya ntibatecyereze 2

    Reply
  3. Ijisho rya rubanda says:
    3 years ago

    Ayo masaha umwana yari hehe , abo babyeyi kuki batamugiraga inama Bihangane kbsa , kurira igipangu??? Igikoni saa Saba zijoro ,?? Kumoka kwimbwa???ahhhh police irebera gusaaa

    Boroherane iyi ni inzira ndende kbsa

    Reply
  4. Munene says:
    3 years ago

    Cyane rwose agahwa kari kuwundi kara handurika ubwo se uwo muntu ngo ni Gato arifata akavugango police irarengana ubwo x abaye arumwana wae wakwifata ugatuza. Haritegeko x wamungani rivugako umuntu wese utashye ijoro bamurasa, nange kubwange ndashyigikira ababyeyi buwo mwana babahe ubutabera kubyabaye kuruwo mwana babereke uwo muturage wagiriwe nabi icyocyuma bakibereke mu Rwanda dufite RFR irapima barabaha fingerprints ziriho.

    Reply

Leave a Reply to tuyishime elias Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Commonwealth igezweho ni umurage adusigiye- Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth

Next Post

Perezida Kagame yasubitse uruzinduko yari kugirira mu Gihugu cyo muri America

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yasubitse uruzinduko yari kugirira mu Gihugu cyo muri America

Perezida Kagame yasubitse uruzinduko yari kugirira mu Gihugu cyo muri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.