Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi b’iyi kipe kwibuka ko intego yayo ari ugutwara ibikombe byose, ababwira ko nubwo bayoboye urutonde rwa shampiyona ariko urugamba rutararangira.
Lt Gen Mubarakh Muganga abibabwiye kuri uyu wa Mbere tariki Indwi Werurwe 2022 mu nama yahuje ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC ndetse n’abakinnyi n’abatoza.
Uyu muyobozi Mukuru wa APR, yatangiye yibutsa intego n’icyerekezo by’iyi kipe ya ko “ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mbibutse ko ‘ubwo turi aba mbere ku rutonde rwa shampiyona, ariko bitararangira, urugamba ruracyari rwose.”
“Rero ndashaka ko buri wese yibuka ko ari inshingano ze kubaha no kuzirikana intego z’ikipe ya APR FC, shampiyona irarimbanyije kandi n’igikombe cy’Amahoro nacyo kiri mu nzira ubwo rero ibyo bikombe byombi n’ibindi byose byashyirwaho ngo bikinirwe, intego ni ukubyegukana.”
Ku rutonde rw’agateganyo mu mikino 20 imaze gukinwa muri shampiyona, Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde; ifite amanota 44 ikaba iyanganya na Kiyovu Sports, gusa iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ikaba irusha Kiyovu umubare w’ibitego izigamye.
Iyi nama yanagarutse ku myirwarire ikwiye kuranga abakinnyi, ibaye nyuma y’igihe gito havuzwe amakuru y’ifatwa ry’umwe muri bo; Yannick Bizimana, wafashwe na Polisi kuko yari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse anatwaye imodoka yarengeje igipimo cya Alukolo mu mubiri.
RADIOTV10