Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nubwo turi aba mbere urugamba ruracyari rwose- Gen.Mubarakh yahaye abakinnyi ba APR ubutumwa bukomeye

radiotv10by radiotv10
08/03/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Nubwo turi aba mbere urugamba ruracyari rwose- Gen.Mubarakh yahaye abakinnyi ba APR ubutumwa bukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi b’iyi kipe kwibuka ko intego yayo ari ugutwara ibikombe byose, ababwira ko nubwo bayoboye urutonde rwa shampiyona ariko urugamba rutararangira.

Lt Gen Mubarakh Muganga abibabwiye kuri uyu wa Mbere tariki Indwi Werurwe 2022 mu nama yahuje ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC ndetse n’abakinnyi n’abatoza.

Uyu muyobozi Mukuru wa APR, yatangiye yibutsa intego n’icyerekezo by’iyi kipe ya ko “ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mbibutse ko ‘ubwo turi aba mbere ku rutonde rwa shampiyona, ariko bitararangira, urugamba ruracyari rwose.”

“Rero ndashaka ko buri wese yibuka ko ari inshingano ze kubaha no kuzirikana intego z’ikipe ya APR FC, shampiyona irarimbanyije kandi n’igikombe cy’Amahoro nacyo kiri mu nzira ubwo rero ibyo bikombe byombi n’ibindi byose byashyirwaho ngo bikinirwe, intego ni ukubyegukana.”

Ku rutonde rw’agateganyo mu mikino 20 imaze gukinwa muri shampiyona, Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde; ifite amanota 44 ikaba iyanganya na Kiyovu Sports, gusa iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ikaba irusha Kiyovu umubare w’ibitego izigamye.

Iyi nama yanagarutse ku myirwarire ikwiye kuranga abakinnyi, ibaye nyuma y’igihe gito havuzwe amakuru y’ifatwa ry’umwe muri bo; Yannick Bizimana, wafashwe na Polisi kuko yari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse anatwaye imodoka yarengeje igipimo cya Alukolo mu mubiri.

Yannick Bizimana yari muri iyi nama
Manishimwe Djabel uri mu bakomeje gufasha iyi kipe kwitwara neza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + nine =

Previous Post

Urukundo ruragurumana hagati y’umubyeyi Shaddyboo n’umusore uba mu mahanga

Next Post

Ntacyo wabanganya: Batumarana amezi 9 mu nda, bakatubyara, bakaducira incuro,…Umunsi w’abagore waje ute?

Related Posts

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

IZIHERUKA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere
MU RWANDA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntacyo wabanganya: Batumarana amezi 9 mu nda, bakatubyara, bakaducira incuro,…Umunsi w’abagore waje ute?

Ntacyo wabanganya: Batumarana amezi 9 mu nda, bakatubyara, bakaducira incuro,…Umunsi w’abagore waje ute?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.