Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

N’uw’i Bweyeye ubu yayitunga: DStv, nyiri umwihariko mu isakazamashusho izaniye inkuru nziza Abaturarwanda bose

radiotv10by radiotv10
04/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
N’uw’i Bweyeye ubu yayitunga: DStv, nyiri umwihariko mu isakazamashusho izaniye inkuru nziza Abaturarwanda bose
Share on FacebookShare on Twitter

Imvugo ‘UbuNiIyaBose’, ni yo igezweho muri Kompanyi ya DStv izwiho umwihariko mu gucuruza serivisi z’isakazamashusho, aho yamanuye ibiciro by’ifatabuguzi, ikabigabanya kugeza kuri 1/2 cy’ibyari bisanzwe, mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda bose kureba amashusho afite ireme ry’ikirenga n’ibiganiro byihariye.

Iyi Sosiyete ya DStv iyoboye izindi zose zikorera mu Rwanda mu by’isakazamashusho, ifite umubare munini w’amashene kandi y’ibiganiro buri wese yakwisangamo, yaba iby’abato, abakuze n’abasheshakanguhe.

Inazwiho kugira amashusho meza yo ku rwego rwo hejuru, atajya acikagurika, haba mu mvura kabone nubwo yaba ari iy’amahindu cyangwa mu bindi bihe byose.

Isanzwe kandi izwiho kugira umwihariko, kuko ari yo rukumbi mu zikorera mu Rwanda yari yemerewe gutambutsa imikino yose y’Igikimbe cy’Isi cyabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Mu rwego rwo gukomeza gusakaza ibi byiza byayo ngo bigere ku Baturarwanda bose, DStv yakubise hasi ibiciro, ibigabanya ku kigero cya 50%.

Ifatabuguzi rya Access ryamaze kwitwa ‘Isange’, ryaguraga 14 700 Frw, ubu riragura 5 000 Frw gusa, naho iryari rizwi nka Family ryo ryiswe ‘Iwacu’, ubu riragura 10 000 Frw rivuye ku 23 500Frw.

Irindi fatabuguzi ryari rizwi nka Compact ryamaze kwitwa ‘Inganji’, ubu riragura 20 000 Frw, rivuye ku 31 000 Frw, naho ifatabuguzi rikuru rya Compact + ryahawe izina rya ‘Ishema’, ubu riragura 30 000 Frw, rivuye ku 60 500 Frw.

Augustin Muhirwa avuga ko ubu buri wese yatunga DStv

Muhirwa Augustin, uyobora Sosiyete ya Tele 10 Group ari na yo itanga serivisi za DStv mu Rwanda, avuga ko aho Isi igeze n’umuvuduko w’iterambere u Rwanda rukomeje kugenderaho, byemerera Abaturarwanda bose kwirebera amakuru n’ibiganiro bigezweho, akaba ari na byo byatumye ibi biciro bigabanywa kugira ngo byorohere buri wese.

Yagize ati “Nka DStv tuvuze ko ubu ari iya bose, ntitwaba tubeshye. Nta Munyarwanda udakwiye gutunga DStv, ni yo mpamvu twagabanyije ibiciro kugira ngo byorohere buri wese, abashe kuyitunga, kuko iwacu muri DStv, buri wese ni uw’agaciro.”

Benshi mu bagura ifatabuguzi ry’isakazamashusho, bakunze kwibaza amashene yerekana imipira. Muri DStv ho ni umwihariko, kuko kuva ku ifatabuguzi rya 5 000 Frw, hariho imipira, kuzamuka ku rya 10 000 Frw no ku rya 20 000 Frw.

DStv kandi ifite amashene 22 yose yerekana siporo n’imikino irimo n’iy’amarushanwa akomeye ku Isi, yerekanwa gusa n’iyi sositeye ya DStv, utasanga ku zindi kompanyi zicuruza serivisi z’isakazamashusho.

Ibyiza biri muri DStv kandi birivugira, kuko ubu umukiliya mushya agura Dekoderi atanze 25 000 Frw, agahabwaho ifatabuguzi rya 10 000 Frw, kandi hakaba harimo n’ikiguzi cyo gukorerwa Installation.

Ni inkuru nziza kuri bose

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 5 =

Previous Post

Umuhanzi nyarwanda w’ikirangirire wateye umugongo indirimbo z’Isi yagize icyo ateguza abantu

Next Post

Umuhanzikazi w’igikundiro muri Afurika yongewe bitunguranye mu bazasusurutsa abazitabira umuhango ukomeye

Related Posts

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera
AMAHANGA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi w’igikundiro muri Afurika yongewe bitunguranye mu bazasusurutsa abazitabira umuhango ukomeye

Umuhanzikazi w’igikundiro muri Afurika yongewe bitunguranye mu bazasusurutsa abazitabira umuhango ukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.