Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyabihu: Abagabo 2 bakurikiranyweho kwiba ibyapa byo ku muhanda bakajya kubigurisha mu Nyuma

radiotv10by radiotv10
20/11/2021
in MU RWANDA
0
Nyabihu: Abagabo 2 bakurikiranyweho kwiba ibyapa byo ku muhanda bakajya kubigurisha mu Nyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe abagabo babiri bakekwaho kwiba ibyapa byo ku muhanda byari bishinze ku kiraro gihuza Akarere ka Nyabihu n’aka Gakenke, aho bakekwaho kubyiba ngo bazabigurishe n’abagura ibyuma bishaje bizwi nk’Inyuma.

Aba bagabo batawe muri yombi ni Niyigena Florent w’imyaka 27 na Nkundabagenzi Jean Damascene w’imyaka 36 bafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo mu Mudugudu wa Mubuga, mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibyapa bibye babishinguje ku kiraro gihuza Akarere ka Nyabihu n’Akarere ka Gakenke.

Yagize ati “Umuturage wo mu Mudugudu wa Gakoro nyuma yo kubona ibyapa bine byashingujwe yahise acyeka uwitwa Nkundabagenzi atanga amakuru, hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata. Abapolisi bagiye iwe basanga koko, mu nzu harimo ibyapa bine byabaga ku kiraro. Bibiri bigaragaza ko imbere hari ikiraro, ibindi bibiri bigaragaza uburemere bw’ibintu bigomba kunyuzwa kuri icyo kiraro (Kutarenza toni 30).”

Nkundabagenzi amaze gufatwa yavuze ko ibyo byapa byazanywe n’uwitwa Niyigena Florent mu ijoro amusaba kubimubikira amusezeranya kuzamuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Bitanu. Niyigena nawe yahise afatwa na we yemera ko ibyo byuma bagombaga kuza kubigurisha abantu bagura ibyuma bishaje (Inyuma).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru agaya bariya bagiye kwiba biriya byuma. Yibukije abaturage ko buri muntu afite inshingano zo kurinda ibikorwa remezo Leta igenda ibegereza.

Ati “Bariya bantu bagiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwiba no kwangiza ibikorwa remezo. Biriya byapa byafashaga abatwaye ibinyabiziga kumenya ko imbere hari ikiraro ndetse bakanamenya ibiro batagomba kurenza igihe bagiye kunyura kuri kiriya kiraro, byari kuzateza impanuka  iyo ibinyabiziga bihagera ntibihasange ibyo byapa.”

Ibyuma byagurishwaga abantu bagura ibyuma bishaje (Inyuma)

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira ngo hatangire iperereza.

Ibyuma bakurikiranyweho kwiba
Ibyuma bakurikiranyweho kwiba

Icyo itegeko riteganya

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n’abantu barenze umwe.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − one =

Previous Post

Akari ku mutima wa Fireman nyuma yo guhanagurwaho icyaha cyari cyatumye akatirwa imyaka 3

Next Post

Yambaye Ibendera ry’u Rwanda Miss Ingabire Grace yagiye guhatanira ikamba muri Miss World

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yambaye Ibendera ry’u Rwanda Miss Ingabire Grace yagiye guhatanira ikamba muri Miss World

Yambaye Ibendera ry’u Rwanda Miss Ingabire Grace yagiye guhatanira ikamba muri Miss World

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.