Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyabihu: Abagabo 2 bakurikiranyweho kwiba ibyapa byo ku muhanda bakajya kubigurisha mu Nyuma

radiotv10by radiotv10
20/11/2021
in MU RWANDA
0
Nyabihu: Abagabo 2 bakurikiranyweho kwiba ibyapa byo ku muhanda bakajya kubigurisha mu Nyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe abagabo babiri bakekwaho kwiba ibyapa byo ku muhanda byari bishinze ku kiraro gihuza Akarere ka Nyabihu n’aka Gakenke, aho bakekwaho kubyiba ngo bazabigurishe n’abagura ibyuma bishaje bizwi nk’Inyuma.

Aba bagabo batawe muri yombi ni Niyigena Florent w’imyaka 27 na Nkundabagenzi Jean Damascene w’imyaka 36 bafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo mu Mudugudu wa Mubuga, mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibyapa bibye babishinguje ku kiraro gihuza Akarere ka Nyabihu n’Akarere ka Gakenke.

Yagize ati “Umuturage wo mu Mudugudu wa Gakoro nyuma yo kubona ibyapa bine byashingujwe yahise acyeka uwitwa Nkundabagenzi atanga amakuru, hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata. Abapolisi bagiye iwe basanga koko, mu nzu harimo ibyapa bine byabaga ku kiraro. Bibiri bigaragaza ko imbere hari ikiraro, ibindi bibiri bigaragaza uburemere bw’ibintu bigomba kunyuzwa kuri icyo kiraro (Kutarenza toni 30).”

Nkundabagenzi amaze gufatwa yavuze ko ibyo byapa byazanywe n’uwitwa Niyigena Florent mu ijoro amusaba kubimubikira amusezeranya kuzamuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Bitanu. Niyigena nawe yahise afatwa na we yemera ko ibyo byuma bagombaga kuza kubigurisha abantu bagura ibyuma bishaje (Inyuma).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru agaya bariya bagiye kwiba biriya byuma. Yibukije abaturage ko buri muntu afite inshingano zo kurinda ibikorwa remezo Leta igenda ibegereza.

Ati “Bariya bantu bagiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwiba no kwangiza ibikorwa remezo. Biriya byapa byafashaga abatwaye ibinyabiziga kumenya ko imbere hari ikiraro ndetse bakanamenya ibiro batagomba kurenza igihe bagiye kunyura kuri kiriya kiraro, byari kuzateza impanuka  iyo ibinyabiziga bihagera ntibihasange ibyo byapa.”

Ibyuma byagurishwaga abantu bagura ibyuma bishaje (Inyuma)

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira ngo hatangire iperereza.

Ibyuma bakurikiranyweho kwiba
Ibyuma bakurikiranyweho kwiba

Icyo itegeko riteganya

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n’abantu barenze umwe.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − one =

Previous Post

Akari ku mutima wa Fireman nyuma yo guhanagurwaho icyaha cyari cyatumye akatirwa imyaka 3

Next Post

Yambaye Ibendera ry’u Rwanda Miss Ingabire Grace yagiye guhatanira ikamba muri Miss World

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yambaye Ibendera ry’u Rwanda Miss Ingabire Grace yagiye guhatanira ikamba muri Miss World

Yambaye Ibendera ry’u Rwanda Miss Ingabire Grace yagiye guhatanira ikamba muri Miss World

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.