Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyagatare: Amatungo mu cyumba kimwe n’abantu, ubuyobozi buti “Ntitwari tuzi ko bigeze aho”

radiotv10by radiotv10
05/04/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyagatare: Amatungo mu cyumba kimwe n’abantu, ubuyobozi buti “Ntitwari tuzi ko bigeze aho”
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare, bahisemo kurarana n’amatungo mu nzu kubera ubujura bukomeje gufata intera muri aka gace, ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwo bukavuga ko butari buzi ko bigeze kuri uru rwego.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mimuri mu Murenge wa Mimuri babwiye RADIOTV10 ko ubujura muri aka gace bwafashe intera.

Umwe yagize ati “N’uburiri babugukuraho bakaguhirika hariya ibintu bakabitwara.”

Bavuga ko uraje itungo hanze atabyuka ngo asange rigihari ku buryo bahisemo kujya bayaraza mu nzu bararamo.

Undi muturage yagize ati “Iyo agatungo kawe ukaraje hanze, abajura barara bagatwaye n’inzu bakayipfumura. Itungo ryanjye nariraza kure yanjye se? bugacya se rihari? Bajya ku nzu bagatobora ugasanga baritwaye kare.”

Bamwe muri bo bavuga ko n’inzu zabo ari nto zifite icyumba kimwe, bavuga ko bahisemo kurarana n’amatungo kubera amaburakindi kuko ari yo basanzwe bakuraho amafaranga abafasha mu buzima bwa buri munsi nko kubona imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza n’ibikoresho by’ishuri by’abana.

Bavuga ko amarondo akorwa ariko ko batazi uko bigenda ngo abajura bayarushe imbaraga.

Undi muturage ati “Amarondo arararwa ariko mu kurarwa kwayo tuyoberwa uburyo byagenze n’ukuntu amazu apfumurwa n’abajura bakinjira.”

Aba baturage bakeka ko abajura bafite n’imiti batera abaturage bagata ubwenge kugira ngo babibe kuko batanatinya kwinjira mu nzu barayemo ngo babibe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel avuga ko nubwo iki kibazo cy’umutekano mucye gishobora kuba gihari “ariko ntabwo nari nzi ko byaba bigeze ahantu ho kuvuga ngo abaturage bararane n’amatungo kubera ko amarondo arakorwa cyangwa yakabaye akorwa.”

Guverineri Gasana avuga ko agace kaba karimo ibi bibazo byaba biterwa n’imikorere itanoze y’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ku buryo agiye kubikurikirana.

Ati “Aho twumva hakenewe ubutabazi bwihuta turabikora.”

Guverineri yemera ko ikibazo cy’abaturage bararana n’amatungo kigihari ariko ko gishingiye ku bintu bitandukanye birimo imyumvire ikiri hasi kuri bamwe mu baturage.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu biganiro akunze kugirana n’abayobozi baba abo mu nzego nkuru n’abo mu z’ibanze, yakunze kubasaba kurandura iki kibazo cy’abaturage bararana n’amatungo mu nzu imwe kuko biri mu bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − fifteen =

Previous Post

Urupfu rwa Dr.Emmanuel wakundaga football rwashenguye benshi barimo abafana ba Arsenal

Next Post

IFOTO: Perezida Kagame muri Zambia yasuye Pariki ikomeye ibamo inyamaswa z’inkazi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Perezida Kagame muri Zambia yasuye Pariki ikomeye ibamo inyamaswa z’inkazi

IFOTO: Perezida Kagame muri Zambia yasuye Pariki ikomeye ibamo inyamaswa z’inkazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.