Nyagatare: Amatungo mu cyumba kimwe n’abantu, ubuyobozi buti “Ntitwari tuzi ko bigeze aho”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare, bahisemo kurarana n’amatungo mu nzu kubera ubujura bukomeje gufata intera muri aka gace, ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwo bukavuga ko butari buzi ko bigeze kuri uru rwego.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mimuri mu Murenge wa Mimuri babwiye RADIOTV10 ko ubujura muri aka gace bwafashe intera.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “N’uburiri babugukuraho bakaguhirika hariya ibintu bakabitwara.”

Bavuga ko uraje itungo hanze atabyuka ngo asange rigihari ku buryo bahisemo kujya bayaraza mu nzu bararamo.

Undi muturage yagize ati “Iyo agatungo kawe ukaraje hanze, abajura barara bagatwaye n’inzu bakayipfumura. Itungo ryanjye nariraza kure yanjye se? bugacya se rihari? Bajya ku nzu bagatobora ugasanga baritwaye kare.”

Bamwe muri bo bavuga ko n’inzu zabo ari nto zifite icyumba kimwe, bavuga ko bahisemo kurarana n’amatungo kubera amaburakindi kuko ari yo basanzwe bakuraho amafaranga abafasha mu buzima bwa buri munsi nko kubona imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza n’ibikoresho by’ishuri by’abana.

Bavuga ko amarondo akorwa ariko ko batazi uko bigenda ngo abajura bayarushe imbaraga.

Undi muturage ati “Amarondo arararwa ariko mu kurarwa kwayo tuyoberwa uburyo byagenze n’ukuntu amazu apfumurwa n’abajura bakinjira.”

Aba baturage bakeka ko abajura bafite n’imiti batera abaturage bagata ubwenge kugira ngo babibe kuko batanatinya kwinjira mu nzu barayemo ngo babibe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel avuga ko nubwo iki kibazo cy’umutekano mucye gishobora kuba gihari “ariko ntabwo nari nzi ko byaba bigeze ahantu ho kuvuga ngo abaturage bararane n’amatungo kubera ko amarondo arakorwa cyangwa yakabaye akorwa.”

Guverineri Gasana avuga ko agace kaba karimo ibi bibazo byaba biterwa n’imikorere itanoze y’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ku buryo agiye kubikurikirana.

Ati “Aho twumva hakenewe ubutabazi bwihuta turabikora.”

Guverineri yemera ko ikibazo cy’abaturage bararana n’amatungo kigihari ariko ko gishingiye ku bintu bitandukanye birimo imyumvire ikiri hasi kuri bamwe mu baturage.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu biganiro akunze kugirana n’abayobozi baba abo mu nzego nkuru n’abo mu z’ibanze, yakunze kubasaba kurandura iki kibazo cy’abaturage bararana n’amatungo mu nzu imwe kuko biri mu bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru