IFOTO: Perezida Kagame muri Zambia yasuye Pariki ikomeye ibamo inyamaswa z’inkazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uri muri Zambia mu ruzinduko ari kuhagirira, we na mugenzi we Hakainde Hichilema, kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mata basuye Pariki y’Igihugu ya Musi-O-Tunya bareba ibyiza nyaburanga biyirimo birimo inyamaswa z’inkazi.

Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda mu butumwa bwatambutse kuri Twitter, buherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Kagame Paul na mugenzi we Hakainde Hichilema bari gutembera muri iyi pariki.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bugira buti “Muri iki gitondo, i Livingstone Perezida Hakainde Hichilema na Madamu Mutintu Hichilema bakiriye Perezida Kagame mu gutembera ibice by’ubukerarugendo”

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda bitangaza ko ibi bice nyaburanga byasuwe na Perezida Kagame na mugenzi we Hakainde Hichilema birimo pariki ya Musi-O-Tunya iri muri Pariki zikomeye muri Africa ndetse n’Icyanya cy’ubukerarugendo kizwi nka Mukuni Big 5 Safaris kibamo inyamazwa z’inkazi.

Iyi Pariki ya Musi-O-Tunya iri mu ziri mu murage w’Isi wa UNESCO, ni imwe muri Pariki zikunzwe kugendererwa cyane na ba mukerarugendo kubera ibyiza nyaburanga biyigaragaramo birimo n’inyamaswa z’inkazi zidakunze kuboneka henshi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022, Perezida Kagame na Hakainde Hichilema bari banasuye isumo rya Victoria Falls rifite amazi yisuka mu mugezi wa Zambezi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru