Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Rukomo ryo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, bavuga barambiwe ukorera mu isoko ritubakiye rinakomeje kwangirika, mu gihe ubuyobozi bwo buvuva ko n’ubundi ahari iri soko ritagomba kuhaba.
Aba bacuruzi bavuga ko iyo imvura iguye, amazi amanukira mu miferege akangiza ibicuruzwa byabo, bigatuma bagwa mu bihombo, hakiyongeraho no kuba hari ibisima bacururizaho byatangiye kwangirika ku buryo ngo ababikoreraho ari bo babyisanira.
Aba bacuruzi bavuga ko ikibabaje ari uko badasiba kwishyura imisoro, bakibaza aho amafaranga bishyura ajya, ku buryo habuzemo ayatuma bubakirwa isoko.
Mutuyumuremyi Esperence yagize ati “Ibi bisenyuka birashaje. Nk’ubu igisima cyanjye icyugi cyavuyeho birasaba ko ari njyewe uzagikoresha. Nk’ubu hano homotseho ni ukuzana umufundi ukahikorera kandi bakatubaza umusoro ugasanga birimo biraduhombya.”
Kanyandwi Jean Baptiste we ati “Nk’ubu ubona izi rigori iyo imvura iguye ushobora kuhagera ukabona amazi arareka, niba ducuruza umukiriya akaza ntabona aho akandagira kubera ko isoko ridakoze neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko nta gahunda ihari yo kubaka iri soko kuko n’ubundi ryubatse ahantu hameze nabi, gusa ngo bazakomeza gusana mu gihe bari gushakisha aho bakubaka isoko rigezweho.
Yagize ati “N’ubundi muri gahunda dufite ntabwo twifuza kuzahagira isoko, nawe urahabona ko hacuramye. Twifuza ko isoko rizimukira ahandi ariko ntabwo twavuga ko tugiye guhita turisenya, ubu twakomeza kugenda dusana ari nako dukora gahunda yuko tuzubaka irindi soko ry’iriya santere ya Rukomo ariko atari hariya riri.”
Abacururiza muri iri soko, bo bavuga ko kuba bakomeje kurikoreramo rimeze uko rimeze, bibashyira mu gihombo, kuko uretse kuba ibicuruzwa byabo byangirika, n’abaguzi badakunze kurizamo kuko rimeze nabi.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10