Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nkomane mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko bafite impungenge ko santere y’ubucuruzi yabo ishobora kurindimurwa n’inkangu yanabangirije umuhanda wabahuzaga n’Akarere ka Karongi.
Ni inkangu ishobora guterwa n’icyobo kiri hafi y’iyi santere y’ubucuruzi ya Nkomane, kiri munsi y’inzu z’ubucuruzi, aho abaturage bagaragaza ko kibahangayikishije.
Umuturage umwe ati “Kiratubangamiye kuko cyasenye umuhanga waduhuzaga na Karongi ndetse n’imirima y’icyayi cyacu yaratwatwawe. Hatagize igikorwa na santere ya Nkomane yakwisanga mu kabande.”
Undi ati “tuba dufite ubwoba ko rimwe tuzisanga mu kabande kuko n’amazu amwe n’amwe yarasenyutse, hari n’izitagikorerwamo muri iyi santere kubera iki cyobo, bakitwubakiye imvura itaragwa byaba byiza.”
Uretse aba baturage bagaraza iki kibazo, n’ubuyobozi bubona ko gihangayikishije kuko hari n’inzu z’ubucuruzi zitagikorerwamo,
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkomane, ati “Igihombo ku baturage no ku Gihugu kuko cyanahagaritse n’ubuhahirane hagati y’abatuye Akarere ka Nyamagabe n’abo mu Karere ka Karongi.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki cyobo kiramutse kidakozwe, cyatuma ingaruka zikomeza kwiyongera.
Ati “Inyigo yarakozwe, icyo dusaba inzego zindi zidukuriye ni uko zakwihutisha igikorwa cyo kubakira iki cyobo kuko kirahangayikishije.”
Ikibazo cy’iyi nkangu, cyatangiye kugaragara ari akobo gato muri 2019, ubwo umuhanda Gasarenda-Gisovu wakorwaga, harushaho kwiyongera mu 2022 bitewe n’imvura yaguye ari nyinshi ikanateza ibiza mu Murenge wa Nkomane.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIO TV10