Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamagabe: Hamenyekanye umubare w’abahitanywe n’abagizi ba nabi bikekwa ko ari FLN

radiotv10by radiotv10
19/06/2022
in MU RWANDA
0
Nyamagabe: Hamenyekanye umubare w’abahitanywe n’abagizi ba nabi bikekwa ko ari FLN
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka itwara abagenzi yerecyezaga mu Karere ka Rusizi ubwo yari igeze mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, yarashweho n’abagizi ba nabi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN, bahitana abantu babiri, bakomeretsa batandatu.

Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, yavuze ko ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ahagana saa munani z’amanywa (14:00’) ari bwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN bakoze ubu bugizi bwa nabi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, rikomeza rivuga ko aba bagizi ba nabi bakoze ibi baturutse hakurya y’umupaka.

Riti “Abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi banakomeretsa abandi batandatu, bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kigeme no ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB).”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yahise igera ahabereye ubu bugizi bwa nabi, ivuga ko abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi, barimo gushakishwa kugira ngo babiryozwe.

Umutwe wa FLN ukekwaho kuba ari wo wakoze ubu bugizi bwa nabi, wagiye ugaba ibitero mu Rwanda, byanahitanye ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi.

Byumwehariko igitero kizwi, ni ikimaze imyaka ine kibaye, cyagabwe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro ryo ku ya 19 Kamena 2018 ubwo bigabizaga aka gace bagahitana bamwe mu baturage bakanasahura bimwe mu byabo ndetse bakanatwika imodoka y’uwari Gitifu w’uyu Murenge.

Tariki 23 Gicurasi z’umwaka ushize wa 2021, inyeshyamba z’uyu mutwe zari zagabye ikindi gitero ku ngabo z’u Rwanda Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ariko zisanga abasirikare b’u Rwanda bari maso, bicamo inyeshyamba ebyiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 3 =

Previous Post

Kayonza: Umusore arakewaho gusambanya umunyeshuri w’aho yimenyereza umwuga w’ubwarimu nyuma yo kubasangana

Next Post

Perezida w’u Burundi yazindutse mu cya kare yitabira inama y’igitaraganya yatumijwe na Kenyatta

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’u Burundi yazindutse mu cya kare yitabira inama y’igitaraganya yatumijwe na Kenyatta

Perezida w’u Burundi yazindutse mu cya kare yitabira inama y’igitaraganya yatumijwe na Kenyatta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.