Wednesday, September 11, 2024

Kayonza: Umusore arakewaho gusambanya umunyeshuri w’aho yimenyereza umwuga w’ubwarimu nyuma yo kubasangana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Usanzwe yiga ubwarimu muri TTC Zaza, akaba ari kubwimenyereza mu ishuri ribanza rya Nyakabungo ryo mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, akurikianyweho gusambanya umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu wa Primaire nyuma yo kubasangana mu icumbi ry’uyu musore.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, asanzwe yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu mwuga w’ubwarimu akaba ari kubwimenyereza muri iri shuri cya Nyakabungo.

Naho umukobwa akekwaho gusambanya we afite imyaka 17 y’amavuko na we akaba yiga mu mwaka wa gatandatu ariko we w’amashuri abanza.

Yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 nyuma yuko uyu mukobwa akekwaho gusambanya yabanje kubura ku ishuri bagatangira kumushakisha, bakaza kumusanga yasanze uyu musore aho acumbitse mu Mudugudu wa wa Nyakabungo mu Kagari ka Nyawera.

Ntambara John uyobora Umurenge wa Mwiri, yemeye amakuru y’ifatwa ry’uyu musore wimenyereza ubwarimu, avuga ko uyu mukobwa wari waje ku ishuri atambaye imyenda y’ishuri, yaje kubura ku ishuri bigatuma bitabaza ababyeyi be bagatangira kumushakisha.

Yagize ati Mu gitondo rero ahageze [ku ishuri] uwo mwana aho kwiga ahita ajya kumureba [uwo musore], abandi bana bahise bamubura mu ishuri babibwira umuyobozi w’ikigo.”

Nyuma yuko uyu musore bamusanganye n’uyu mukobwa, hahise hitabazwa inzego z’umutekani n’iz’iperereza ahita atabwa muri yombi, naho uyu mukobwa bivugwa ko afite imyaka 17 n’andi mezi, we yahise ajyanwa kwa muganda ngo akorerwe ibizamini bishobora kuzifashishwa mu butarera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist