Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamagabe: Imibiri y’abazize Jenoside yabonetse yarubakiweho n’umuturage yakanguye inzego

radiotv10by radiotv10
11/09/2023
in MU RWANDA
0
Nyamagabe: Imibiri y’abazize Jenoside yabonetse yarubakiweho n’umuturage yakanguye inzego
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe, hari gushakishwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutse, itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, nyuma yuko hari ibonetse yubakiweho n’umuturage.

Amakuru y’uyu muturage utuye mu Mudugudu wa Muhororo, mu Kagari ka Manwari mu Murenge wa Mbazi, wubatse hejuru y’imibiri y’abazize Jenoside, yamenyekanye mu cyumweru gishize atanzwe n’abaturage, ari na bwo inzego z’ibanze zahitaga zijya kubigenzura.

Nyiri iyi nzu, yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ubu akaba acumbikwe kuri Stasiyo ya RIB y’Umurenge wa Gasaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Ndagijimana Valens, avuga ko ubwo hakorwaga igikorwa cyo gushakisha imibiri yabatswe hejuru n’uyu muturage, habonetse n’indi yari hafi yayo.

Ati “Ni na yo mpamvu turi gushakisha ngo turebe ko twabona n’indi kuko amakuru ari guturuka mu baturage avuga ko hari n’indi mibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itaraboneka.”

Abaturage batuye muri uyu Murenge wa Mbazi, bavuga ko banenga bagenzi babo bahishe amakuru imyaka ikaba ibaye 29 ataramenyekanye.

Umwe ati “Birababaje kuba ahari abaturage bagejeje uyu munsi, imyaka 29 irashize abantu bakangurirwa gutanga amakuru, ariko bakayimana. Ntabwo bikwiye.”

Undi yagize ati “bakabaye batanga amakuru y’ahantu hari imibiri igashyingurwa mu cyubahiro.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Pacifique, avuga ko bibabaje kuba hari abakimana amakuru.

Ati “Ndasaba ko umuntu wese ufite amakuru y’ahantu hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”

Hamwe mu hari kuboneka imibiri muri uyu Murenge wa Mbazi, hahoze hari bariyeri ubwo Jenoside yakorwe Abatutsi yabaga mu 1994, ndetse n’ahahoze ubwiherero rusange.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Abantu bataramenyekana biraye mu mirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi barabyiba

Next Post

Ibyaranze Umusenateri w’u Rwanda watabarutse byagarutsweho mu muhango warimo abakomeye

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyaranze Umusenateri w’u Rwanda watabarutse byagarutsweho mu muhango warimo abakomeye

Ibyaranze Umusenateri w’u Rwanda watabarutse byagarutsweho mu muhango warimo abakomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.