Mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe, hari gushakishwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutse, itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, nyuma yuko hari ibonetse yubakiweho n’umuturage.
Amakuru y’uyu muturage utuye mu Mudugudu wa Muhororo, mu Kagari ka Manwari mu Murenge wa Mbazi, wubatse hejuru y’imibiri y’abazize Jenoside, yamenyekanye mu cyumweru gishize atanzwe n’abaturage, ari na bwo inzego z’ibanze zahitaga zijya kubigenzura.
Nyiri iyi nzu, yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ubu akaba acumbikwe kuri Stasiyo ya RIB y’Umurenge wa Gasaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Ndagijimana Valens, avuga ko ubwo hakorwaga igikorwa cyo gushakisha imibiri yabatswe hejuru n’uyu muturage, habonetse n’indi yari hafi yayo.
Ati “Ni na yo mpamvu turi gushakisha ngo turebe ko twabona n’indi kuko amakuru ari guturuka mu baturage avuga ko hari n’indi mibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itaraboneka.”
Abaturage batuye muri uyu Murenge wa Mbazi, bavuga ko banenga bagenzi babo bahishe amakuru imyaka ikaba ibaye 29 ataramenyekanye.
Umwe ati “Birababaje kuba ahari abaturage bagejeje uyu munsi, imyaka 29 irashize abantu bakangurirwa gutanga amakuru, ariko bakayimana. Ntabwo bikwiye.”
Undi yagize ati “bakabaye batanga amakuru y’ahantu hari imibiri igashyingurwa mu cyubahiro.”
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Pacifique, avuga ko bibabaje kuba hari abakimana amakuru.
Ati “Ndasaba ko umuntu wese ufite amakuru y’ahantu hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”
Hamwe mu hari kuboneka imibiri muri uyu Murenge wa Mbazi, hahoze hari bariyeri ubwo Jenoside yakorwe Abatutsi yabaga mu 1994, ndetse n’ahahoze ubwiherero rusange.
INKURU MU MASHUSHO
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10