Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Abagore bane batonganiye ku Bitaro bapfa umurambo w’umuherwe wari warabashatse

radiotv10by radiotv10
20/05/2022
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Abagore bane batonganiye ku Bitaro bapfa umurambo w’umuherwe wari warabashatse
Share on FacebookShare on Twitter

Abagore bane b’umunyemari Alfred Niyonzima witabye Imana, batonganiye ku Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke ubwo buri wese yangaga ko mucyeba we areba umurambo w’umugabo wabo.

Umunyemari Alfred Niyonzima akaba nyiri Moteli yitwa Kumbya Ecology Tourism, yitabye Imana mu cyumweru gishize aguye muri Repubulika ya Centrafrique.

Abo mu muryango wa nyakwigendera babwiye RADIOTV10 ko uyu munyemari yapfuye mu buryo butunguranye kuko babyutse bagasanga yitabye Imana.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, ni bwo umurambo wa nyakwigendera wagejejwe mu Rwanda uhita ujyanwa mu bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke.

Uyu munyemari wari warashatse abagore barenze umwe, bose uko ari bane bahuriye ku Bitaro bya Kibogora bagiye kureba umurambo ariko buri wese yanga ko mugenzi we awureba kuko buri umwe yifuzaga ko ari we uwureba ariko mucyeba we ntawugereho.

Umukozi w’Ibitaro bya Kibogora winjije umurambo wa nyakwigendera muri ibi Bitaro, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo cy’abagore banze ko buri wese areba umurambo w’umugabo wabo, cyabayeho koko, bigatuma ubuyobozi bw’Ibitaro bufata icyemezo.

Yagize ati “Bo ubwabo babuze uwumvikana n’undi ko bamurebaho bose, bibuze gica biba ngombwa ko mama we w’umukecuru ubyara uwo mugabo ari we ujya kumureba gusa.”

Uyu mukozi w’ibitaro bya Kibogora avuga ko ubuyobozi bw’ibitaro bwahise buha amabwiriza abacunga uburuhukiro kutagira uwo bwemerera kugera ku murambo wa nyakwigendera uretse umubyeyi we.

Ati “Nyine bakawukanye basa nk’ababwirana nabi ariko ntawigeze avuga igitutsi gikangaraye, birangije barababwira ngo niba ari uko bimeze nimugende muzagaruke ku Cyumweru.”

Avuga kandi ko muri abo bagore harimo n’umugore mukuru w’isezerano ndetse ko na we atemerewe kureba umurambo w’umugabo we.

Ati “Umugore we mukuru yavugaga ati ‘ntabwo dushaka ko umutoya amure’, ni uko birangira gutyo nyine barataha.”

Nyakwigendera Alfred Niyonzima ashimirwa uruhare yagize mu guteza imbere ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye ku nyoni ziguruka hejuru y’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke.

Sitio NDOLI
RADIOTV10/Nyamasheke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 4 =

Previous Post

AMAFOTO: Urukundo ruragurumana hagati ya Judith wahoze ari Muka-Safi n’umusore w’amatuza

Next Post

Ni nk’i Burayi bavuye: Ahazacumbikirwa abimukira bazava mu Bwongereza hamenyekanye

Related Posts

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

IZIHERUKA

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze
MU RWANDA

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni nk’i Burayi bavuye: Ahazacumbikirwa abimukira bazava mu Bwongereza hamenyekanye

Ni nk’i Burayi bavuye: Ahazacumbikirwa abimukira bazava mu Bwongereza hamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.