Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
13/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura ibyo bari bafite birimo imyenda bari kwambara mu bukwe batawe muri yombi mu gihe abari bakubiswe bamaze kuva mu bitaro ndeste bari kwitegura  biteganyijwe ko bazasubukura ubukwe bwabo.

Byari byabaye mu ijiro ryo ku wa 3 w’iki cyumweru aho Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette bari gushyingirwa ku wa 4 batezwe n’abagizi ba nabi bakabakubita bikomeye  bakajyanwa mu bitaro ari indembe bituma ubukwe busubikwa.

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahise zitangira gushakisha abari bakoze urwo rugomo na cyane ko hari abahise bamenywa amazina, kugeza ubu abagera kuri babiri bakaba bamaze gufatwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe yagize ati “Bafashwe kandi bari mu maboko ya police station ya Shangi kugira ngo bakurikiranwe”.

Mu bafashwe harimo Ntibaziyandemye Valens w’imyaka 25 wari muri batatu bakubise abo bageni ndetse na Niyobuhungiro Eric w’imyaka 29 bivugwa ko ari umwambari ukomeye w’uwitwa Sibomana Athanase bita Kivatiri ukuriye uwo mutwe w’abagizi ba nabi ariko we akaba atarafatwa.

Mu gihe hagishakishwa abandi barimo uwitwa Dushime wahise amenywa n’umugeni ubwo babakubitaga, Amakuru agera kuri Radio&Tv10 aravuga ko abageni basezerewe n’ibitaro bya Bushenge aho bari kwitegura gusubukura ubukwe bwabo.

Uwitwa Sinumvayabo Costasie uri mu bategura ubu bukwe yagize ati “Bameze neza ariko baracyababara baracumbagira gake, ariko umusore arifuza ko bashyingirwa akabona uko asubira ku kazi kuko uruhushya yahawe ruri kurangira”.

Amakuru aturuka mu kagari ka Impala aho uru rugomo rwabereye aravuga ko mu kanya gashize hari undi umaze gutabwa muri yombi nyuma y’uko hari abamubonye ari kugurisha inkweto umusore yari kwambara mu bukwe bagatanga amakuru ku buyozi.

Gusubikwa k’ubu bukwe kwatewe n’urwo rugomo byashyize mu gihombo imiryango yari gushyingirana ngo kuko ibiribwa byari gukoreshwa mu bukwe byari byamaze gutekwa ndeste n’inshuti n’abavandimwe baturuka kure nabo bari bamaze kugera ahari bubere ibyo birori ariko bikarangira bitabaye.

Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette bajyanywe mu bitaro mu gihe biteguraga gukora ubukwe

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + ten =

Previous Post

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Related Posts

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

by radiotv10
12/09/2025
0

Umusore n’inkumi bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bagombaga gukora ubukwe, bajyanywe mu Bitaro nyuma yo gutegwa...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.