Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
13/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura ibyo bari bafite birimo imyenda bari kwambara mu bukwe batawe muri yombi mu gihe abari bakubiswe bamaze kuva mu bitaro ndeste bari kwitegura  biteganyijwe ko bazasubukura ubukwe bwabo.

Byari byabaye mu ijiro ryo ku wa 3 w’iki cyumweru aho Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette bari gushyingirwa ku wa 4 batezwe n’abagizi ba nabi bakabakubita bikomeye  bakajyanwa mu bitaro ari indembe bituma ubukwe busubikwa.

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahise zitangira gushakisha abari bakoze urwo rugomo na cyane ko hari abahise bamenywa amazina, kugeza ubu abagera kuri babiri bakaba bamaze gufatwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe yagize ati “Bafashwe kandi bari mu maboko ya police station ya Shangi kugira ngo bakurikiranwe”.

Mu bafashwe harimo Ntibaziyandemye Valens w’imyaka 25 wari muri batatu bakubise abo bageni ndetse na Niyobuhungiro Eric w’imyaka 29 bivugwa ko ari umwambari ukomeye w’uwitwa Sibomana Athanase bita Kivatiri ukuriye uwo mutwe w’abagizi ba nabi ariko we akaba atarafatwa.

Mu gihe hagishakishwa abandi barimo uwitwa Dushime wahise amenywa n’umugeni ubwo babakubitaga, Amakuru agera kuri Radio&Tv10 aravuga ko abageni basezerewe n’ibitaro bya Bushenge aho bari kwitegura gusubukura ubukwe bwabo.

Uwitwa Sinumvayabo Costasie uri mu bategura ubu bukwe yagize ati “Bameze neza ariko baracyababara baracumbagira gake, ariko umusore arifuza ko bashyingirwa akabona uko asubira ku kazi kuko uruhushya yahawe ruri kurangira”.

Amakuru aturuka mu kagari ka Impala aho uru rugomo rwabereye aravuga ko mu kanya gashize hari undi umaze gutabwa muri yombi nyuma y’uko hari abamubonye ari kugurisha inkweto umusore yari kwambara mu bukwe bagatanga amakuru ku buyozi.

Gusubikwa k’ubu bukwe kwatewe n’urwo rugomo byashyize mu gihombo imiryango yari gushyingirana ngo kuko ibiribwa byari gukoreshwa mu bukwe byari byamaze gutekwa ndeste n’inshuti n’abavandimwe baturuka kure nabo bari bamaze kugera ahari bubere ibyo birori ariko bikarangira bitabaye.

Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette bajyanywe mu bitaro mu gihe biteguraga gukora ubukwe

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 9 =

Previous Post

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Next Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Related Posts

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

IZIHERUKA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo
MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.