Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Babiri bakekwagaho kwica umukobwa washenguye benshi barashwe bagerageza gutoroka barapfa

radiotv10by radiotv10
19/04/2022
in MU RWANDA
2
DRCongo: Umusirikare yishe arashe abantu barindwi barimo Colonel n’uwamurindaga
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore babiri bakekwagaho kwica Umukobwa wo mu Kagari ka Cyimpindu mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, barashwe n’Umupolisi ubwo bageragezaga gutoroka, bahita bapfa.

Aba basore barimo uwari ufite imyaka 18 n’uwa 20, bakekwagaho kwica bateye icyuma umukobwa witwa Nyampinga Eugenie wari uherutse kwerekana Fiance we biteguraga kurushinga.

Aba basore barashwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022 ubwo inzego zariho zikora iperereza zibajyanye mu gikorwa cyo gukusanya ibimenyetso.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yabwiye Bwiza dukesha aya makuru ko ubwo aba basore babiri bari bagiye kwerekana bimwe mu bimenyetso byari bikenewe mu iperereza birimo imyenda bari bambaye ubwo bateraga icyuma nyakwigendera ndetse n’amafaranga bamwambuye, bageze mu ishyamba bakarwanya abapolisi ndetse bagashaka no gucika.

Yagize ati “Muri uko guteza akavuyo, Umupolisi arasa mu kirere ngo bahagarare barangay barakomeza bayabangira ingata, Umupolisi abonye nta kindi yakora nyine arabarasa.”

Mukamasabo Appolonie yavuze ko nta muntu ukwiye kurwanya inzego kuko mu gihe afite ibyo akurikiranwaho akwiye korohereza inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo ariko ko aba basore babirenzeho ahubwo bagashaka gucika.

Uyu muyobozi yavuze ko aba basore bishwe barashwe, bari basanzwe bari mu nsoresore zananiranye muri aka gace kuko bari barajyanywe mu bigo ngororamuco inshuro nyinshi ariko uko bavuyeyo bagakomeza ingeso zabo mbi.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Rukaburandekwe says:
    4 years ago

    Kuki uyu mupolisi atabarashe amaguru? Ibi bituma hakemangwa impamvu nyakuri y’iyicwa ry’uriya mukobwa ndetse nabariya basore.

    Reply
    • Passy says:
      4 years ago

      Izo ngegera bagize neza kuzirasa nubundi zari zarananiranye kandi zarabaye ikibazo muri rubanda, Police rwose yagize neza, zirabura gukora ahubwo zikiha guhotora abantu zibambura utwabo baba bavunikiye, uwo mwana w’umukobwa bishe kuki batamugiriye impuhwe basi batware ibye ariko ntibamutware ubuzima, Police mukomereze aho, dushaka igihugu gifite abantu bazima ntidushaka igihugu kirangwamo ingegera zi abicanyi.

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

DRCongo: Abasirikare babiri bikekwa ko bari baganjijwe na manyinya bishe barashe abantu 15

Next Post

AMAFOTO: Dore imodoka yatowe nk’iy’umwaka ikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Dore imodoka yatowe nk’iy’umwaka ikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe

AMAFOTO: Dore imodoka yatowe nk’iy’umwaka ikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.