Nyamasheke: Babiri bakekwagaho kwica umukobwa washenguye benshi barashwe bagerageza gutoroka barapfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasore babiri bakekwagaho kwica Umukobwa wo mu Kagari ka Cyimpindu mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, barashwe n’Umupolisi ubwo bageragezaga gutoroka, bahita bapfa.

Aba basore barimo uwari ufite imyaka 18 n’uwa 20, bakekwagaho kwica bateye icyuma umukobwa witwa Nyampinga Eugenie wari uherutse kwerekana Fiance we biteguraga kurushinga.

Izindi Nkuru

Aba basore barashwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022 ubwo inzego zariho zikora iperereza zibajyanye mu gikorwa cyo gukusanya ibimenyetso.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yabwiye Bwiza dukesha aya makuru ko ubwo aba basore babiri bari bagiye kwerekana bimwe mu bimenyetso byari bikenewe mu iperereza birimo imyenda bari bambaye ubwo bateraga icyuma nyakwigendera ndetse n’amafaranga bamwambuye, bageze mu ishyamba bakarwanya abapolisi ndetse bagashaka no gucika.

Yagize ati “Muri uko guteza akavuyo, Umupolisi arasa mu kirere ngo bahagarare barangay barakomeza bayabangira ingata, Umupolisi abonye nta kindi yakora nyine arabarasa.”

Mukamasabo Appolonie yavuze ko nta muntu ukwiye kurwanya inzego kuko mu gihe afite ibyo akurikiranwaho akwiye korohereza inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo ariko ko aba basore babirenzeho ahubwo bagashaka gucika.

Uyu muyobozi yavuze ko aba basore bishwe barashwe, bari basanzwe bari mu nsoresore zananiranye muri aka gace kuko bari barajyanywe mu bigo ngororamuco inshuro nyinshi ariko uko bavuyeyo bagakomeza ingeso zabo mbi.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Rukaburandekwe says:

    Kuki uyu mupolisi atabarashe amaguru? Ibi bituma hakemangwa impamvu nyakuri y’iyicwa ry’uriya mukobwa ndetse nabariya basore.

    • Passy says:

      Izo ngegera bagize neza kuzirasa nubundi zari zarananiranye kandi zarabaye ikibazo muri rubanda, Police rwose yagize neza, zirabura gukora ahubwo zikiha guhotora abantu zibambura utwabo baba bavunikiye, uwo mwana w’umukobwa bishe kuki batamugiriye impuhwe basi batware ibye ariko ntibamutware ubuzima, Police mukomereze aho, dushaka igihugu gifite abantu bazima ntidushaka igihugu kirangwamo ingegera zi abicanyi.

Leave a Reply to Rukaburandekwe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru