Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamasheke: Ingurube yariye umwana wari wasizwe n’ababyeyi be iramwica

radiotv10by radiotv10
29/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
3
Nyamasheke: Ingurube yariye umwana wari wasizwe n’ababyeyi be iramwica
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’umukobwa w’imyaka itatu n’igice wo mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yariwe n’ingurube y’iwabo yamusanze mu nzu aho yari yasizwe n’ababyeyi be bagiye ku kazi, imurya umutwe n’akaboko, arapfa.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022 mu Mudugudu wa Maseka muri aka Kagari ka Kibogora ubwo ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka itatu n’igice, bari bamusize bajya ku kazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yemereye RADIOTV10 ko ibi byago byabaye.

Yavuze ko aya makuru yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ahagana saa mbiri na mirongo ine (20:40’).

Ati “Ababyeyi baragiye basiga umwana wenyine, noneho ingurube iza kwinjira aho yari ari mu cyumba, imurya akaboko imurya n’umutwe.”

Ababyeyi b’uyu mwana aho batahiye basanze umwana wabo yitabye Imana yariwe n’iyi ngurube yari yacitse ikiraro.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma ubundi ushyingurwe n’umuryango wa nyakwigendera.

Cyimana Kanyogote Juvenal uvuga ko ubwo aba babyeyi basangaga umwana wabo yariwe n’ingurube, bahise batabaza abaturanyi, yaboneyeho kugira inama ababyeyi.

Ati “Bagomba kwita ku mutekano w’abana mu gihe bagiye kure, bakaba babasiga mu baturanyi, bakaza kubafata bagarutse.”

RADIOTV10

Comments 3

  1. Tuyishimire Elie says:
    3 years ago

    RIP nukwihangana gusa ababyeyi bumvireho

    Reply
  2. Chantal says:
    3 years ago

    I Mana imwakire mu bayo kndi ababyeyi be bakomeze kwihangana

    Reply
  3. Aphrodis says:
    3 years ago

    R I P ababyeyi buwomwana bihangane gusabibere isomo a Asian abana bonyine

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + five =

Previous Post

Ndimbati ahishuye uko ameranye n’impanga yabyaranye n’uwari watumye afungwa

Next Post

Intumwa z’u Rwanda zagiye muri Uganda mu nama yo gushimangira umubano w’Ibihugu byombi

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Intumwa z’u Rwanda zagiye muri Uganda mu nama yo gushimangira umubano w’Ibihugu byombi

Intumwa z’u Rwanda zagiye muri Uganda mu nama yo gushimangira umubano w’Ibihugu byombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.