Nyuma yo kumara igihe bategereje ikorwa ry’umhanda Ntendezi-Karengera Nyakabuye uhuza uturere twa Nyamasheke na Rusizi, Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Karengera ya Nyamasheke bagorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko ndeste no kuhageza ibicuruzwa baravuga ko basigaye baryama bakarota uyu muhanda wakozwe, icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwo buracyabaha icyizere cy’igihe kitazwi.
Abatuye mu bice bitandukanye by’umurenge wa Karengera bavuga ko bibasaba kwikorera ku mutwe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bagakora urugendo rurerure ngo babigeze ku isoko aho bahura n’imvune zituruka ku kuba umuhanda bakoresha utari nyabagendwa ku buryo bakoresha ibinyabiziga.
Nyiranshimiyimana Diane ati “Ntaturutse mu rugo saa kumi n’imwe n’igice nikoreye ibasi y’imineke nyijyanye mu Bugarama. Ubu iyo haba umuhanda mba nateze ngatanga nk’amafaranga 500 nanjye nkaruhuka”.
Yambabariye cesalie nawe ati “Mvuye kurangura inyanya mu Bugarama , nakoze urugendo rw’amasaha 4. Ubu ndazinduka saa saba z’ijoro nzijyana i Ntendezi , ejo nzagenda amasaha 5 kugira ngo ngere yo”.
Nubwo bimeze gutyo, aba baturage bavuga ko buri mwaka baba biteze ko uyu muhanda ugiye gukorwa nk’uko bahora babibwirwa ku buryo bigeze aho bamwe ngo basigaye baryama bakawurota.
Nyiranshimiyimana ati “Ahubwo turara tunawurota. Buri munsi twumva ngo bagiye kuwukora tugategereza none dusaziye mu nzira.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse wemeranya n’aba baturage ko kuba uyu muhanda udakoze ari imbogamizi ku iterambere ryabo, n’ubwo atavuga igihe uzakorerwa, avuga ko akarere kabaye kari gukora iby’ibanze mu gihe hategerejwe kuboneka k’ubushobozi bwo kuwukora.
Mayor Mupenzi ati “Ari abaturage ari akarere ari n’igihugu, dusangiye ko ari umuhanda udakoze neza. Hari gahunda rero turimo yo gukora inyigo. Kugira ngo igihe dushakisha ingengo y’imari tube nibura dufite ingengo y’imari igereranyije yawugendaho. Ariko icyo twavuga nanone ni uko tutavuga ngo uyu muhanda urakorwa igihe iki n’iki na cyane ko inyigo itararangira ngo tumenye ngo ni umuhanda watwara ingengo y’imari ingana iki, Dufite inyota yo kubona ingengo y’imari yo gukora uriya muhanda”.
Biteganywa ko mu bihe bizaza uyu muhanda wa Ntendezi Karengera uhinguka muri Rusizi mu gice cy’ikibaya cya Bugarama uzakorwa ukanaba inzira ya bugufi ihinguka kuri Cimerwa bidasabye kunyura mu mujyi wa Rusizi bikanavana mu bwigunge abaturage bo muri Karengera ya Nyamasheke ndeste n’imirenge ya Rusizi bagorwa no kugera kuri kaburimbo.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10









