Umuturage wo mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke yasanzwe mu ishyamba yarapfuye nyuma y’uko hari hashize iminsi icumi batazi aho aherereye nyuma yo kuva mu rugo avuze ko agiye kwiyahura bakagira ngo ni imikino.
Abo mu muryango wa nyakwigendera, Bagaragaza Jean Pierre, bavuga ko intandaro y’ibi byose, ari ubusinzi bwatumye arwanira mu kabari, yataha ntibishimishe umugore we witwa Uzayisenga.
Uyu mugore wa nyakwigendera, yavuze ko ubwo yazaga yasinze akamwereka ko atabyishimiye, byababaje uyu mugabo we, akava mu rugo amubwira ko agiye kwiyahura ariko akumva ko atabikora.
Uzayisenga avuga ko bwacyeye mu gitondo ajya mu kazi nyuma aza kwitaba telefone y’umugabo amubwira ko arambiwe kubaho ababaza umugore we bityo ko agiye kwiyahura, undi agerageza kumubuza biba iby’ubusa ndetse bigera n’aho yitabaza Umuyobozi w’Umudugudu na we yumva umugabo avugira kuri telefone ko agiye kwiyahura.
Ntabanganyimana Pascaline uyobora Umudugudu wa Winkamba agira ati “Numvise amubwira ngo njyewe nafashe icyemezo cyo kwiyahura, nagiye ku Buhinga ngura ikinini cy’imbeba nkivanga n’umuti wo kuhagiza inka, ndi kubitoba biri mu gacupa ngiye kubinywa.”
Ngo nyuma byageze aho arongera ahamagara umugore amusaba kumushyira imyambaro aho yari mu ishyamba, ariko ahageze yanga kumwiyereka kuko yari yajyanye n’abandi bantu kandi yamusabye kugenda wenyine.
Kuva ubwo ntibongeye kumenya ibye kugeza ubwo abana bariho batashya inkwi babonye umurambo bagatabaza ndetse bamwe bakaba bemeza ko yiyahuye nk’uko yabivugaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buvungira, Nzayinambaho Salomon yabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bwari bwamenye ibura ry’uyu mugabo ariko nabwo bugakeka ko kwari ugutera abantu ubwoba, icyakora nabwo bukavuga ko yaba yariyahuye.
Ati “Twakomeje gukeka ko ari ugukanga wenda ari ahandi hantu yaba yaragiye, abantu bakomeza kugenda babaza ariko ntitwamenya aho aherereye. Kwiyahura ni cyo gikekwa kuko hari umwana we w’imyaka 9 ngo yari yarabwiye ngo agiye gupfa.”
Ntihamenyekanye nyirizina icyishe uyu mugabo w’imyaka 32 usize umugore n’abana babiri kuko ubwo umurambo we wagezwaga ku Bitaro bya Bushenge utakorewe isuzuma kubera ko wari waratangiye kwangirika.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10