Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano yabonywe imbere y’umuryango wako yapfuye nyuma yo kugakubitirwamo biturutse ku kutumvikana na nyirako.
Byabereye mu isantere yitwa Kamina iri mu mudugudu wa Rwesero ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ubwo uyu Nkurikiyumukiza yinjiraga mu kabari agakubitwa n’abasore babiri nk’uko bivugwa na Nyirasafari Edissa wabibonye.
Agira ati “Nari ndi mu kabari ngiye kubona mbona Rujanga arinjiye, uko yazaga aho twari turi, umuntu w’umusore wari uhari yahise amutera inkokora undi ahita agwa hasi. Nahise mvuza induru mvuga nti uyu muntu araramuka agize icyo aba ndabivuga maze undi musore aza ansatira avuga ngo uri kuvuga iki wa mukecuruwe mpita nirukanka mvuza induru nti Rujanga arapfuye Rujanga arapfuye”.
Ibyo byari byabaye saa mbiri z’ijoro ndeste ngo abo bivugwa ko bakubise nyakwigendera ngo baje kumusohora hanze bucyeye aba ari bwo abantu babona ko yashizemo umwuka.
Uwitwa Mbakuriyemo Enock uri mu babonye uyu murambo avuga ko wari ufite udukomere mu mugongo bigaragara ko yakurubanzwe hasi mu gihe yasohorwaga muri ako kabari akimara gukubitwa iyo nkokora bamwe bakeka ko yayikubiswe ahabi bikamuvira mo urupfu.
Mbakuriyemo Ati “Twasanze afite udusari mu mugongo ari nka kwakundi bamukuruye hasi bamusohora agashwaratuka ’’.
Ubwo Radio&Tv10 yari muri aka gasantere abaturage bayibwiye ko abantu barenga babiri barimo na nyiri aka kabari kazwi ku izina ryo kwa mukubite umwice bari bamaze gufatwa n’urwego rw’ubugenzacyaha.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano Mukamusabyimana Marie Jeanne wemeje amakuru y’uru rupfu yavuze ko nubwo iperereza rigikomeje ariko nk’urwego rw’ubuyobozi hari icyemezo kigomba gufatrirwa aka kabari
Gitifu Marie Jeanne ati “Kabone n’ubwo tutari twabihuza neza na cyane ko inzego z’iperereza zikibikurikirana, ariko buriya turanareba ngo ise niba byabereye iwawe n’ubwo haba inyuma cyangwa imbere ,, watabaye? Umutima w’abanyarwanda wakabaye gutabarana, gutanga amakuru ibyo byose turabireba tugenzure n’iba nta ruhare yabigizemo hanyuma dufate umwanzuro ku kabari ke”.
Nyuma y’iperereza ry’ibanze, umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa mu bitaro bya Kigobora ngo usuzumwe hamenyekane icyamwishe nyiriza.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10








