Abantu batanu bo mu idini ya Islam bashinjwaga ibyaha birimo iby’iterabwoba no gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi, bagizwe abere n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga rukorera i Nyanza, mu gihe Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa burundu.
Aba batanu basanzwe ari abayoboke b’idini ya Islam, ni Abo ni Rumanzi Amran, Nizeyimana Yazid, Uwimana Justin Omar, Kabengera Abdallah, na Rurangwa Ibrahim bose baburanye bahakana ibyaha bashinjwaga.
Ubushinjacyaha bwo bwari buherutse kubasabira gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha bashinjwaga mu gihe bo basabaga kugirwa abere.
Bashinjwaga gukurikira inyigisho z’ubuhezanguni mu itsinda ryitwa HIZB-UT-TAHRIR ryari ririmo aba bantu batanu bose bo muri Islam.
Abaregwa n’ababunganira bavugaga ko Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso byerekana ko bari abayoboke b’iri tsinda nk’amakarita amabendera cyangwa ibirango by’iryo shyirahamwe, bakavuga ko ibitabo bivugwa ko bigishirizwagamo izo nyigisho, byatanzwe n’umuryango utari uwa Leta wemewe n’urwego rwa RGB.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rufite icyicaro i Nyanza, rwahanaguyeho ibyaha aba bantu uko ari batanu rutegeka ko barekurwa.
RADIOTV10