Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi n’imizigo ku magare mu mujyi wa Nyanza, bavuga ko hari ababafata bavuga ko ari Abapolisi ariko batambaye impuzankano, ku buryo hari n’ababiyitirira bakabiba amagare yabo.
Aba banyonzi bavuga ko badashobora gutandukanya abapolisi cyangwa abajura mu gihe babafata iyo bakoze amakosa mu muhanda,
Umwe ati “Ubundi dusanzwe dufatwa n’abapolisi bakaza bambaye imyenda isanzwe itari iy’akazi ntibanerekane ibyangombwa byabo, bigatuma hari n’ababiyitirira bakatwambura amagare yacu bakayajyana twajya kuri polisi bakatubwira ko ntayahari.”
Aba banyonzi bavuga ko bajya banabaza ibyangombwa by’abo baza kubafata kugira ngo bizere ko bakorera uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko bakanga kubibereka.
Undi ati “ibyo rero bidutera ikibazo bitewe nuko akenshi twibwa amagare yacu. Ntabwo twanze abadufata mu gihe turi mu makosa ariko koko niba ari abapolisi bakabaye badufata bambaye umwenda w’akazi cyangwa bakatwereka ibyangomwa bibaranga mu rwego rwo kwirinda abajura batwambura amagare yacu.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko ubusanzwe iyo Abapolisi bari mu kazi baba bambaye umwambaro w’akazi, ariko ko aho batawambaye baba bafite ibyangombwa bibaranga bityo ko ari uburenganzira bwa buri wese kubaza ibyangombwa mu gihe agize amakenga.
Ati “Akenshi iyo turi mu bikorwa byo gucunga umutekano wo mu muhanda tuba twambaye umwenda w’akazi uturanga nk’Abapolisi, ariko bitewe n’imiterere y’igikorwa cya polisi turimo, rimwe na rimwe dushobora no kwambara imyenda isanzwe ariko dufite ikarita y’akazi ituranga, kandi n’umuturage afite uburenganzira bwo kutubaza ikarita y’akazi.”
Akomeza agira ati “Abaturage basabwa kugira amakenga mu gihe bafashwe n’utujuje ibyavuzwe haruguru bakamenyesha Polisi agafatwa agakurikiranwa.”
Aba batwara abantu n’ibintu ku magare bo mu karere ka Nyanza bavuga ko aba babafata bakabatwarira amagare, akenshi babikora iyo bari kuva mu kazi mu masaha y’umugoroba, cyangwa bakabasanga aho baparitse babwirwa ko baparitse nabi.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10