Bamwe mu bo mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bamaze imyaka itandatu bafite ikibazo cy’inzu zabo zangirika kuko begereye ahacukurwa amabuye na Kompanyi ya Horizon, ndetse banakivuga hakaba ababatera ubwoba ko bizabagiraho ingaruka.
Aba baturage bavuga ko baturiye ahacukurwa amabuye akoreshwa na kompanyi ya Horizon mu bikorwa byo kubaka imihanda, ariko ko inzu zabo zasenyutse ntibahweme kubigavuga ariko barirengagijwe.
Umwe ati “Kuko inzu zacu zituranye neza hafi y’ahari inganda zikorerwamo ubu bucukuzi. Inzu zacu zarangiritse, nkanjye nari mfite inzu yanjye imeze neza none ubu yarasenyutse ngerageza kwisanira, bakomeje gucukura isenyka yose.”
Ni ikibazo gihuriweho n’abaturage benshi, bavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo, kuko inzu zabo ziyashije ku buryo isana n’isaha zishobora kubagwaho.
Undi ati “Usanga zarasadutse ku buryo tuba dufite impungenge ko zishobora kutugwaho cyane ko hari izasenyutse tuzibona.”
Ikibabaza aba baturage, bavuga ko ari uko n’iyo bagerageje kubibwira inzego, babizeza ko ikibazo cyabo kizakemuka, ariko hakaba n’ababatera ubwoba bababwira ko nibakomeza kubibaza, bizabagiraho ingaruka.
Undi ati “Iyo tubibajije inzego zibishinzwe usanga bataduha ibisubizo bigaragara, ahubwo bakadutera ubwoba ngo nidukomeza kubibaza bizatugiraho ingaruka.”
Undi ati “Turishinganisha kuko na n’ubu tuvuganye ntitwizeye umutekano wacu, kuko iki kibazo twakibajije igie kinini ntigikemuke.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko ku bufatanye n’inzego zinyuranye zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi ndetse n’inzego z’ubuyobozi kuva ku rwego rw’Uturere (Ruhango na Nyanza) kugeza ku Ntara, haganiriwe kuri iki kibazo kigahabwa umurongo.
Ati “Hemezwa abafashwa bitewe n’uko bigaragara ko hari ingaruka byabateje. Uyu munsi haramutse hari abandi bagize ikibazo nabwo twakongera tukareba uko tubyigaho kuko ntabwo nari mperutse kubyumva.”
Aba baturage bavuga ko kuba ubu bucukuzi buri hagati y’ingo z’abaturage binabagiraho izindi ngaruka nyinshi zitandukanye nko guhura n’ibyuka bibahumanya.
INKURU MU MASHUSHO
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10