Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

radiotv10by radiotv10
06/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu bice byanyuzemo umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasaba ko basubirizwaho imiyoboro y’amazi yangiritse ubwo wakorwaga, kuko nubwo wazanye impinduka nyinshi nziza mu koroshya imigenderanire, ariko ikorwa ryawo ryatumye bavoma ibishanga.

Uwineza Vestine avuga ko bishimira uyu muhanga kuko woroheje ingendo, byumwihariko izihuza Akarere kabo ka Nyanza n’aka Bugesera, ariko ikorwa ryawo rikaba ryarangije imiyoboro y’amazi meza bavomaga.

Ati “Gusa dufite ikibazo cyo kuba amatiyo yarangiritse ubwo bakoraga uyu muhanda, batwizeza ko bazawusana ariko kuri ubu ntibyakozwe turi kuvoma amazi yo mu bishanga.”

Nyiraminani Devota na we yagize ati “Badusezeranyije ko bazayasana ariko hashize amezi menshi ntacyakozwe. Ubu tuvoma mu bishanga kandi ayo mazi si meza, twifuza ko batwibuka kuko mbere twaragiraga amazi meza hafi.”

Mukamana na we ati “Iyo umuntu atagifite amazi meza, byose bihungabana. Abana batinda kujya ku ishuri kuko bajya gushaka amazi kure, abandi bakarwaragurika.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yemereye RADIOTV10 ko iki kibazo gihari kandi ko kiri gukurikiranwa, kugira ngo abaturage babone amazi meza nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Ni byo amazi hari aho yari yaracitse ariko company ikora umuhanda iri gukorana na WASAC bagiye kuyasana.”

Aba baturage basaba ko mu gihe ibikorwa nk’ibi by’iterambere biteganyijwe, hajya habanza gutekerezwa ku ngaruka bishobora kugira ku baturage, bityo ibibazo nk’ibi bikajya bisubizwa mbere ’uko bigira ingaruka ku mibereho yabo.

Umuhanda mushya wa kaburimbo wa Nyanza-Bugesera ufite ibilometero 66, watangiye kubakwa mu mwaka wa 2019, ugamije guteza imbere ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’Intara y’Amajyepfo, iy’Iburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Bishimira umuhanda mu buryo budasanzwe
Gusa ngo ikorwa ryawo ryabasigiye ibibazo by’amazi
Amatiyo yarangiritse
Basaba ko yasanwa kuko ngo babibwiwe igihe kinini

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Next Post

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy'imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.