Bamwe mu batuye mu bice byanyuzemo umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasaba ko basubirizwaho imiyoboro y’amazi yangiritse ubwo wakorwaga, kuko nubwo wazanye impinduka nyinshi nziza mu koroshya imigenderanire, ariko ikorwa ryawo ryatumye bavoma ibishanga.
Uwineza Vestine avuga ko bishimira uyu muhanga kuko woroheje ingendo, byumwihariko izihuza Akarere kabo ka Nyanza n’aka Bugesera, ariko ikorwa ryawo rikaba ryarangije imiyoboro y’amazi meza bavomaga.
Ati “Gusa dufite ikibazo cyo kuba amatiyo yarangiritse ubwo bakoraga uyu muhanda, batwizeza ko bazawusana ariko kuri ubu ntibyakozwe turi kuvoma amazi yo mu bishanga.”
Nyiraminani Devota na we yagize ati “Badusezeranyije ko bazayasana ariko hashize amezi menshi ntacyakozwe. Ubu tuvoma mu bishanga kandi ayo mazi si meza, twifuza ko batwibuka kuko mbere twaragiraga amazi meza hafi.”
Mukamana na we ati “Iyo umuntu atagifite amazi meza, byose bihungabana. Abana batinda kujya ku ishuri kuko bajya gushaka amazi kure, abandi bakarwaragurika.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yemereye RADIOTV10 ko iki kibazo gihari kandi ko kiri gukurikiranwa, kugira ngo abaturage babone amazi meza nk’uko byari bisanzwe.
Ati “Ni byo amazi hari aho yari yaracitse ariko company ikora umuhanda iri gukorana na WASAC bagiye kuyasana.”
Aba baturage basaba ko mu gihe ibikorwa nk’ibi by’iterambere biteganyijwe, hajya habanza gutekerezwa ku ngaruka bishobora kugira ku baturage, bityo ibibazo nk’ibi bikajya bisubizwa mbere ’uko bigira ingaruka ku mibereho yabo.
Umuhanda mushya wa kaburimbo wa Nyanza-Bugesera ufite ibilometero 66, watangiye kubakwa mu mwaka wa 2019, ugamije guteza imbere ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’Intara y’Amajyepfo, iy’Iburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali.





Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10








