Mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, umwana w’imyaka itandatu y’amavuko, yishwe n’umuvu watewe n’imvura nyinshi yaguye ubwo yari yajyanye n’abandi bana kuvoma, ikabasanga ku iriba.
Uyu mwana w’imyaka itandatu witwa Raissa, bivugwa ko yari yakurikiye abandi bana bagenzi be ubwo bari bagiye kuvoma ku iriba, imvura ikaza kubasangayo.
Nyakwigendera yari umwana urerwa na nyirakuru, aho atuye mu Mudugudu wa Rwabihanga mu Kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.
Amakuru ava mu batuye muri aka gace, avuga ko uyu mwana yabonye abandi bana bagiye kuvoma ku iriba, akabakurikira, imvura igahita igwa ari nyinshi, ikabasangayo.
Umuvu w’amazi menshi watewe n’iyi mvura yari nyinshi, wasanze uyu mwana aho yari ari, bagenzi be bagerageza kumukuramo ariko biranga, bahita bajya gusaba ubufasha abantu bakuru, baje basanga nyakwigendera yashizemo umwuka.
Urupfu rw’uyu mwana rwanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye wabwiye Ikinyamakuru cyitwa Umuseke ko hahise hatangira gukorwa iperereza.
SP Emmanuel Habiyaremye wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo, bakirinda ko bajya gukinira hanze mu bihe nk’ibi by’imvura, kuko bishobora guteza ibyago nk’ibi byahitanye uyu mwana wari ukiri muto.
RADIOTV10