Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko iterambere bamaze kugeraho mu nzego zose, kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Chairman Paul Kagame, bityo ko kuzamutora bitagomba kuza munsi y’ 100%.
Babitangaje kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi cyateguwe ku rwego rw’Umurenge wa Nyarugunga.
Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, Monique Tumukunde avuga ko, abatuye uyu Murenge bafite impamvu nyinshi zo gushimira imiyoborere myiza y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame akaba Chairman w’Umuryango.
Ati “Bafite impamvu nyinshi zituma bishima z’ibikorwa bya Chairman wacu yatugejejeho mu Gihugu cyacu. Ntabwo rero bigoye kuba wagira morali cyangwa wagira ibyishimo, hari byinshi byagezweho mu nkingi zose za Guverinoma.”
Muri iki gikorwa kandi, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga bagaragaje ibi byagezweho, byahinduye imibereho y’abawutuye, by’umwihariko ibikorwa remezo bikomeje gutuma batera imbere uko bwije uko bucyeye.
Ati “Abanyamuryango bikoreye imihanda, Igihugu cyacu cyatugejeje kuri byinshi, amavuriro mu Murenge wacu arahari awukikije, ndetse harimo n’ivuriro rikuru rivuga Cancer, Abanyarwanda n’abanyamahanga baza kuhivuza mu Gihugu cyacu kubera imiyoborere myiza twagejejwejo na Nyakubahwa Chairman wacu.”
Mu burezi, naho muri uyu Murenge hari amashuri menshi yatumye abana boroherwa no kwiga kuko nta bagikora ingendo ndende bagiye guhaha ubumenyi, ahubwo ko kuba amashuri abari hafi biborohereza kwiga.
Tumukunde ati “Mu Murenge wacu nta mwana utakiga, nta mwana uva mu ishuri, abanyeshuri bajya kwiga kandi bakiga bitababangamiye, bakiga neza, bagasoza amashuri yabo, ndetse bagatsinda neza.”
Avuga ko ibi byose bituma Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, banyoterwa no kuba itariki 15 Nyakanga itinze kugera, ubundi bakajya kugaragariza Chairman wabo ko ibyo yabagejejeho ari igihango cyo kuzakomezanya no mu myaka itanu iri imbere.
Abategarugori bafite umwihariko
Tuyisenge Julienne, umwe mu Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi witabiriye iki gikorwa, avuga ko nk’umutegarugori afite byinshi byo gushimira Chairman w’Umuryango kubera ijambo yahaye abari n’abategarugori bari barimwe mu gihe cy’ubutegetsi bubi bwabayeho mu Rwanda.
Uyu rwimezamirimo avuga ko kubera gutinyurwa n’imiyoborere myiza, byatumye abasha kwinjira mu bushabitsi, aho yashinze ishuri ubu rikaba ritanga uburere n’uburezi bifite ireme, aho ryatangiye ari ishuri rito ariko rikaba rigeze ku rwego rushimishije.
Ati “Kubera iyo mpamvu, twabashije kwigisha neza abana, batsinda mu cyiciro cya mbere mu mashuri abanza, nta mwana n’umwe ujya mu cyiciro cya kabiri, byatumye ababyeyi batwizera baduha abana benshi, tuva kuri wa mubare w’abana 20, twagiye dutera imbere uko imyaka igenda iza, mu myanda icyenda tumaze dukora, tugeze ku bana 950. Abarimu bari bane gusa, ubu dufite abarimu barenga mirongo itandatu.”
Tuyisenge Julienne akomeza avuga ko uku kwaguka, gushinze imizi ku mpanuro za Chairman wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame uhora atanga impanuro ku Banyarwanda ko bagomba gutekereza ibyagutse.
Ati “Ntahandi twabikura uretse kugira FPR irangajwe imbere na Nyakubahwa Chairman Paul Kagame. Ibi byose tugeraho ntibyashoboka tudafite Umuryango FPR-Inkotanyi urangajwe imbere n’Intore Nkuru, batugira inama.”
Tuyisenge Julienne avuga ko uretse n’ibi, afite n’ubuhamya bw’ibyo abona byakomeje kugerwaho kuva Umuryango FPR-Inkotanyi wayobora by’umwihariko ibigezweho muri iyi myaka irindwi, bityo ko ntacyabuza abanyamuryango bo muri Nyarugunga kuzahundagaza amajwi kuri Chairman Paul Kagame, bakamutora 100%.
RADIOTV10