Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko ubuhinzi bw’icyayi mu karere ka Nyaruguru bwazamuye imibereho y’ababukora, bityo ko bikwiye gutuma barushaho kongera ubuso babukoreraho, banarusheho gukirigita ifaranga ritubutse.
Dr Bagabe yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025 ubwo yasuraga abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru anafungura ku mugaragaro uruganda rushya rw’icyayi rwa Kibeho (Kibeho Tea Factory) ruherereye mu Murenge wa Kibeho.
Yagize ati “Ni ahanyu rero nk’abahinzi kugira ngo mwongere umusaruro, maze ibyiza by’uyu mushinga bizagere no ku baturage bo mu Murenge wa Munini na ho hateganyijwe urundi ruganda nk’uru mu minsi ya vuba.”
Yakomeje agira ati “Turabashishikariza gukomeza guhinga icyayi no kugikorera uko bikwiye kugira ngo tubone icyayi cyiza kuko ni cyo gituma tubona ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga.”
Uru ruganda rwitezweho kuzafasha abahinzi b’icyayi gukemura zimwe mu mbogamizi bajyaga bahura na zo zo gukora urugendo runini bagemura umusaruro wabo ku nganda ndetse n’ikibazo cy’abakundaga kugaragaza ko nta kazi bafite.
Mukanemeye Clementine, umwe mu bahinzi b’icyayi, yagize ati “Wasangaga dukora urugendo tujyana umusaruro wacu ku nganda ahantu kure, tukanahura n’ikibazo cy’imihanda itameze neza, none ubu turaruhutse twabonye uruganda hafi ruzadufasha mu iterambere ryacu. Kuko ubu n’abana bacu bagiye kubona akazi haba mu ruganda ndetse no mu mirima y’icyayi.”
Kubana Eric na we ati “Wasangaga tubura ibyo gukora bitewe nuko akazi kabaga ari gake none ubu utazakabona mu mirima yanakabona ku ruganda, kandi aho uruganda ruri haba haje iterambere.”
Minisitiri Dr Bagabe yavuze ko Kibeho Tea Factory ari intangiriro y’amahirwe mashya ku bahinzi b’icyayi, ashimangira ko uru ruganda n’izindi ziri kubakwa zizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Uru ruganda rwubatswe na ‘Browns Plantations Rwanda Ltd ku bufatanye na Leta yu Rwanda, The Wood Foundation Africa ndetse na Guverinoma yu Bwongereza.
Uru ruganda ruteganya guhinga icyayi kuri hegitari zisaga 6 400 z’abahinzi bato, rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 2 500 ku mwaka, aho ruteganya kuzajya rutunganya 7 500, mu gihe hazaba habonetse umusaruro uhagije.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10