Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyaruguru: Batangiye gutaka inzara bagaragaza n’impamvu ishobora kubabaho karande

radiotv10by radiotv10
16/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyaruguru: Batangiye gutaka inzara bagaragaza n’impamvu ishobora kubabaho karande
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko inzara ibamereye nabi, nyuma yuko ikiribwa cy’ibijumba cyari gifatiye benshi runini kibuze, ku buryo gisigaye kirya uwifite, ndetse n’imbuto yacyo ikaba yarabuze ku buryo babona aya mapfa ashobora kumara igihe kinini.

Aba baturage biganjemo abo mu Murenge wa Rusenge, bavuga ko ibijumba byari bibafatiye runini, ku buryo ntawapfaga gutaka inzara, mu gihe byabaga bihari, none ubu ni ibiribwa birya uwifite.

Uwihoreye Alice na we ati “Ibijumba birahenze no kubirya ni intambara, bigurwa n’abakire gusa bafite amafaranga menshi. None se waba udafite amafaranga hano ukagura ibijumba? Mbere wagiraga amafaranga 200 ukabona agatebo k’ibijumba, ubu ntabwo wagura agatebo kereka uri umukire.’’

Nyirahabimana Domina ati “Ibijumba byaradufashaga mu muryango waba ufite abana ukabona ibibatunga none kuri ubu birahenze cyane kubona ibijumba bisaba ko uba wifite kandi ureba ari mu cyaro twakabaye dufite ibijumba.’’

Aba baturage bavuga ko intandaro y’iri bura ry’ibijumba ari uko babuze imbuto yabyo ndetse n’aho iri ikaba yararwaye.

Nyirahabimana akomeza agira ati “Ikibazo gikomeye ni uko nta mbuto y’ibijumba dufite usanga duhinga imbuto duteye ikarwara ntiyere ndetse na yo ugasanga ntihagije.”

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru, Uwambajimana Philippe avuga ko  iki kibazo kizwi, ndetse ko cyatewe no kuba ibihe bitaragenze neza.

Ati ”Muri season C ibyahinzwe mu tubande ntibirera neza ngo basarure   haboneke n’imbuto ihagije. Icyo tubabwira ni ugukomeza gufata neza imbuto zihinze mu tubande, aho yatangiye kuboneka bakayifashisha mu guhinga imusozi ahakiri ibisambu bitarahingwa ndetse bakagira n’umuco wo guhana imbuto ku batayifite.’’

Ikibazo cy’abahinzi bataka kubura mbuto y’ibihingwa bimwe na bimwe nk’ibijumba n’imyumbati, gikunze kugaragara hirya no hino mu Turere tw’Igihugu, gusa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga   hari ingamba zashyizweho mu kugikemura, hifashishijwe gahunda yo gutubura izo mbuto.

Ibijumba byari ikiribwa cya buri wese kinabafasha kutugarizwa n’inzara, ubu ni icy’abifite
Abafite imbuto y’ibijumba basabwe kuyikoresha neza bakana bagenzi babo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 4 =

Previous Post

SKOL Malt Unveils a New Look with the ‘Keep It Ahanad’ Experience

Next Post

Isesengura: U Rwanda rwakwema rute mu kurandura SIDA nyamara abandura benshi ari urubyiruko?

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Isesengura: U Rwanda rwakwema rute mu kurandura SIDA nyamara abandura benshi ari urubyiruko?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.