• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyaruguru: Batangiye gutaka inzara bagaragaza n’impamvu ishobora kubabaho karande

radiotv10by radiotv10
16/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyaruguru: Batangiye gutaka inzara bagaragaza n’impamvu ishobora kubabaho karande
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko inzara ibamereye nabi, nyuma yuko ikiribwa cy’ibijumba cyari gifatiye benshi runini kibuze, ku buryo gisigaye kirya uwifite, ndetse n’imbuto yacyo ikaba yarabuze ku buryo babona aya mapfa ashobora kumara igihe kinini.

Aba baturage biganjemo abo mu Murenge wa Rusenge, bavuga ko ibijumba byari bibafatiye runini, ku buryo ntawapfaga gutaka inzara, mu gihe byabaga bihari, none ubu ni ibiribwa birya uwifite.

Uwihoreye Alice na we ati “Ibijumba birahenze no kubirya ni intambara, bigurwa n’abakire gusa bafite amafaranga menshi. None se waba udafite amafaranga hano ukagura ibijumba? Mbere wagiraga amafaranga 200 ukabona agatebo k’ibijumba, ubu ntabwo wagura agatebo kereka uri umukire.’’

Nyirahabimana Domina ati “Ibijumba byaradufashaga mu muryango waba ufite abana ukabona ibibatunga none kuri ubu birahenze cyane kubona ibijumba bisaba ko uba wifite kandi ureba ari mu cyaro twakabaye dufite ibijumba.’’

Aba baturage bavuga ko intandaro y’iri bura ry’ibijumba ari uko babuze imbuto yabyo ndetse n’aho iri ikaba yararwaye.

Nyirahabimana akomeza agira ati “Ikibazo gikomeye ni uko nta mbuto y’ibijumba dufite usanga duhinga imbuto duteye ikarwara ntiyere ndetse na yo ugasanga ntihagije.”

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru, Uwambajimana Philippe avuga ko  iki kibazo kizwi, ndetse ko cyatewe no kuba ibihe bitaragenze neza.

Ati ”Muri season C ibyahinzwe mu tubande ntibirera neza ngo basarure   haboneke n’imbuto ihagije. Icyo tubabwira ni ugukomeza gufata neza imbuto zihinze mu tubande, aho yatangiye kuboneka bakayifashisha mu guhinga imusozi ahakiri ibisambu bitarahingwa ndetse bakagira n’umuco wo guhana imbuto ku batayifite.’’

Ikibazo cy’abahinzi bataka kubura mbuto y’ibihingwa bimwe na bimwe nk’ibijumba n’imyumbati, gikunze kugaragara hirya no hino mu Turere tw’Igihugu, gusa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga   hari ingamba zashyizweho mu kugikemura, hifashishijwe gahunda yo gutubura izo mbuto.

Ibijumba byari ikiribwa cya buri wese kinabafasha kutugarizwa n’inzara, ubu ni icy’abifite
Abafite imbuto y’ibijumba basabwe kuyikoresha neza bakana bagenzi babo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − two =

Previous Post

SKOL Malt Unveils a New Look with the ‘Keep It Ahanad’ Experience

Next Post

Isesengura: U Rwanda rwakwema rute mu kurandura SIDA nyamara abandura benshi ari urubyiruko?

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post

Isesengura: U Rwanda rwakwema rute mu kurandura SIDA nyamara abandura benshi ari urubyiruko?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.