Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma ya DRCongo EAC yakiriye bidasubirwaho ikindi Gihugu kinyamuryango bihita biba 8

radiotv10by radiotv10
05/03/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma ya DRCongo EAC yakiriye bidasubirwaho ikindi Gihugu kinyamuryango bihita biba 8
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wakiriye byuzuye igihugu cya Somalia nk’umunyamuryango mushya, bituma uyu Muryango uhita ugirwa n’Ibihugu umunani, nyuma y’imyaka ibiri unungutse DRC.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Werurwe 2024 ku Cyicaro Gikuru cy’uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, i Arusha muri Tanzania.

Ni nyuma y’uko Guverinoma ya Somalia ishyikirije ku mugaragaro EAC inyandiko z’amasezerano yo kugira uburenganzira busesuye muri uyu Muryango wa EAC, mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Somalia, Hon. Jibril Abdirashid Haji Abdi yashyikirije aya masezerano yasinywe n’Igihugu cye, Dr Peter Mathuki.

Mu kubyemeza ku mugaragaro, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yahise atangaza ko guhera ubwo Repubulika ya Somalia ibaye Umunyamuryango byuzuye muri uyu uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC yashyikirijwe inyandiko zasinywe na Somalia

Dr Mathuki yavuze ko kuva ubu Somalia ihawe uburenganzira busesuye bwo gutanga umusanzu wayo ndetse no kungukira mu kwihuza kwa EAC.

Yagize ati “Hazashyirwa hanze gahunda y’uburyo Repubulika ya Somalia izashyira mu bikorwa intego za EAC nk’umusoro uhuriweho, isoko rusange, ifaranga rihuriweho ndetse na Politiki yumvikanyweho.”

Nanone kandi Dr Mathuki yavuze ko uku kwinjira muri EAC kwa Somalia bizatuma iki Gihugu kibasha kungukira mu mishinga y’ibikorwa remezo by’uyu Muryango birimo imihanda ya Gari ya Moshi ndetse n’imiyoboro y’amashanyarazi.

Ati “Iyi mishinga igamije kuzamura urwego rwo kwishyira hamwe, kongerera imbaraga ubwikorezi ndetse no kuzamura ubucuruzi bw’akarere, bizagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwa Somalia.”

Yakomeje avuga ko Somalia ifite icyambu kirekire cy’ibilometero 3 000 muri Afurika, aho gihuza Afurika n’Umwingimbakirwa w’Abarabu, aho uzafasha aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bucuruzi no kuzamura imibereho y’abagatuye.

Somali yakiriwe mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherukaga kwinjizwamo muri Mata 2022, ndetse iki Gihugu kikaba cyaratangiye gusarura ku musasuro wo kwinjira muri uyu Muryango, kuko giherutse koherezwamo ingabo ziturutse mu Bihugu bimwe byawo zari zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro, nubwo ubutumwa bwazo bwarangiye.

Ibendera rya Somalia ryahise rizamurwa ku Cyicaro Gikuru cya EAC i Arusha

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Rubavu: Umuyobozi watowe mu buryo budasobanutse baramuvugaho imyitwarire idakwiye

Next Post

Bwa mbere Trump mu matora y’ibanze ntiyahiriwe

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere Trump mu matora y’ibanze ntiyahiriwe

Bwa mbere Trump mu matora y’ibanze ntiyahiriwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.