Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, uri guhatanira kongera kuyobora iki Gihugu, yarusimbutse nyuma yuko hatahuwe umuntu wari ufite imbunda washakaga kumurasira iwe mu kibuga cya golf muri Florida.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, aho inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za America, zivuga ko uyu muntu yashaka kwivugana Trump, ariko ubu akaba ameze neza.
Ni mu gihe uwashakaga kumwivugana, yahise atabwa muri yombi nyuma yuko atahuwe akabanza gushaka gucika abarinzi b’uyu wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America.
Uyu washaka kwivugana Trump yatahuwe ubwo Aba- Secret Service barinda Trump babonaga umunwa w’imbunda ye, aho yari yihishe mu gihuru, bakarekura urufaya rw’amasasu aho bari bawubonye.
Ibiro bishinzwe Iperereza, FBI, bivuga ko Trump yari ari muri metero ziri hagati ya 275 na 455 uvuye ahari iyo mbunda.
Uyu washaka kumwica yari afite imbunda yo mu bwoko bwa AK47 ndetse n’ibikapu bibiri na kamera izwi nka GoPro yo kumufasha kureba kure, aho byaje gusangwa aho yari ari, nyuma yuko ashatse gucika ubwo abarinzi bamurasagaho amasasu.
Uwabonye uyu ukekwaho gushaka kwivugana Perezida Trump, yavuze ko yamubonye ubwo yirukankaga ava mu gihuru agahita yinjira mu modoka y’umukara yo mu bwoko bwa Nissan, ubundi abashinzwe umutekano bakamwirukaho banamurasa.
Uyu wabibonye kandi yafashe ifoto y’imodoka y’uyu ukekwaho iki cyaha ndetse na pulake yayo, akaza kwerecyeza mu gace ka Martin.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Palm Beach, Ric Bradshaw yagize ati “Twahawe umuburo na Sheriff wa Martin County, batubwira ibirango by’imodoka ye, turabikurikirana, tuza kumenya aho ari tumuta muri yombi.”
Yakomeje agira ati “Twafashe umutangabuhamya wamubonye ubwo ibi byabaga, tumugeza aho yari ari, yemeza ko ari we yabonye ubwo yirukankaga ava mu bihuru agahita ajya mu modoka.”
Mu butumwa Trump yageneye abamushyigikiye, yavuze ko “ameze neza kandi atekanye”. Ati “Nta kintu kizampagararika, kandi sinzigera manika amaboko.”
Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri yuzuye, Trump arasiwe muri Pennsylvania ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, aho uwamurashe isasu ryafashe ugutwi, akaza gutabarwa n’abashinzwe kumurinda.
RADIOTV10