Bamwe mu baturage bo bice byibasiwe n’ibiza biherutse kwibasira Akarere ka Rubavu, bavuga ko barembejwe n’inzara kuko imyaka yabo yangijwe n’imyuzure.
Ibiza byabaye mu Rwanda mu cyumweru gishize, byibasiye Intara y’Iburengerazuba by’umwihariko Uturere turimo aka Rubavu, kari no mu twapfushije abaturage benshi bishwe n’ibi biza.
Bamwe mu baturage muri aka Karere ka Rubavu bo mu Mirenge yibasiwe cyane irimo uwa Kanama, Nyungo na Rugerero, babwiye RADIOTV10 ko ibi biza byabatwariye imyaka yaba iyari yeze n’iyari itarera.
Umwe muri aba baturage avuga ko ibi biza byahitanye imirima ye y’ibijumba ndete n’urutoki, ku buryo ubu adapfa kubona icyo kurya.
Ati “Ubuzima bumereye nabi. Kubaho ni ukwicwa n’inzara gusa, ubu mbereye aho gusa kandi nari mfite imirima itandatu, iyo yose Sebeya yariyikukumbye irayijyana.”
Aba baturage bavuga ko nubwo inzu zabo zasigaye zihagaze, ariko ari zo basigaranye gusa, mu gihe hari abajya kwaka imfashanyo, bakababwira ko bayiha abafite inzu zasenyutse n’abafite ababo bitabye Imana.
Undi ati “Nagiye kwaka ubufasha, baravuga bati bashaka abapfushije n’abasenyewe.”
Ibiza byabaye mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi, byahitanye Abanyarwanda 131, biganjemo abo mu Ntara z’Iburengerazuba, aho Akarere ka Rubavu konyine kapfushije abantu 26.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10