• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma y’ibyagaragaye bikorerwa imodoka itwara indembe Guverinoma y’u Rwanda yahise itanga amabwiriza

radiotv10by radiotv10
27/11/2024
in MU RWANDA
0
Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’amashusho y’imodoka itwara indembe yagaragaye iri gupakirwamo sima
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yibukije abakoresha ambulance ko zagenewe gutwara indembe gusa, bityo ko abazazikoresha icyo zitagenewe bazabihanirwa. Ibi byatangajwe nyuma yuko hari imbangukiragutara igaragaye iri gupakirwamo imifuka ya Sima.

Ni nyuma yuko hirya y’ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho agaragaza imodoka itwara abarwayi y’Ikigo Nderabuzima cya Save mu Karere ka Gisagara, iri gupakirwamo imifuka ya Sima, ibintu byatunguye benshi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima, yashyize hanze itangazo yibutsa icyagenewe gukoreshwa izi modoka zizwi nk’Imbangukiragutabara.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guteza imbere urwego rw’ubutabazi bwihuse, hongerwa ibikoresho by’ibanze birimo n’ngobyi z’abarwayi (ambulance).”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri uyu mwaka, hongerewe ambulance 200 zari zisanzwe mu Gihugu, zaje zisanga izindi zakoreshwaga.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rikomeza rigira riti “Minisiteri y’Ubuzima iributsa abakoresha ambulande ko zigenewe gutwara indembe gusa. Kirazira gukoresha ambulance icyo itagenewe kandi ababikora bazabihanirwa.”

Ubwo aya mashusho yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga, kandi Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yari yagize icyo avuga kuri iki gikorwa, aho yavuze ko abagikoze, babihaniwe.

Dr. Uwamahoro Evelyne, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gakoma bicunga Ikigo Nderabuzima cya Save cyakoreshaga iyi ambulance, yavuze ko hafashwe icyemezo cyo guhagarika Umuyobozi w’iki Kigo Nderabuzima,

uyobora Ibitaro bya Gakoma, umushoferi w’iriya modoka ndetse n’umuforomo umwe.

Uyu muyobozi w’Ibitaro bya Gakoma, yavuze ko aba bantu babaye bahagaritswe mu kazi by’agateganyo, ariko ko iki cyemezo gishobora no kuba burundu.

Yanavuze kandi ko umuyobozi w’iki Kigo Nderabuzima, ari we wari watanze itegeko ko iriya mifuka ya sima ishyirwa muri iriya modoka, kugira ngo ijye kwifashishwa mu gusana ikigega cyo muri iri rivuriro cyangiritse, kugira ngo hirindwe ko cyangiza ibindi bikorwa byacyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Andi makuru ku by’imbangukiragutabara itwara abarwayi yagaragaye ipakirwamo sima

Next Post

Menya icyemezo cyafashwe n’u Rwanda nyuma y’amagambo ‘rutwitsi’ ya Minisitiri wo muri Congo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Menya icyemezo cyafashwe n’u Rwanda nyuma y’amagambo ‘rutwitsi’ ya Minisitiri wo muri Congo

Menya icyemezo cyafashwe n'u Rwanda nyuma y’amagambo 'rutwitsi' ya Minisitiri wo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.