Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’ibyo Trump yatangaje kuri Gaza, Israel yahise igenera ubutumwa bwihuse abahatuye bose

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’ibyo Trump yatangaje kuri Gaza, Israel yahise igenera ubutumwa bwihuse abahatuye bose
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, yabwiye igisirikare cye gutangira gutegura uburyo bwo gufasha buri muturage wese wa Gaza ushaka kuva muri aka gace kuhava, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Perezida wa America Donald Trump, ufite gahunda yo kwigarurira agace ka Gaza.

Ni nyuma yuko Donald Trump atangaje ko afite gahunda yo kwigarurira Gaza, ubundi Abanya-Palestina bahatuye barenga miliyoni 2,1, bakimukira ahandi.

Israel Katz, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, yavuze ko Abanye-Gaza bafite uburenganzira bwo kuva muri Gaza bakimukira ahandi, kandi ko Ibihugu binenga intambara ya Israel na Hamas bifite inshingano zo kubakira.

Abinyujije kuri twitter, yagize ati “Ibihugu nka Espagne, Ireland, Norvege, n’ibindi, byashinje Israel ibirego bidafite ishingiro ku byakozwe i Gaza, bifite inshingano mu buryo bw’amategeko zo kwemera Abanye-Gaza bakinjira ku butaka bwabyo. Nibabyanga, Uburyarya bwabo buzaba bugaragaye.”

Ni mugihe Donald Trump, na we aherutse gutangaza ko Israel izaha America uburenganzira kuri Gaza, intambara nirangira.

Icyakora uwo mugambi wakomeje kwamaganirwa kure n’Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, abafatanyabikorwa ba hafi ba Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Bagaragaza impungenge ko amagambo ya Trump ashobora guhungabanya agahenge kari hagati ya Hamas na Israel, ndetse ubuyobozi bwa Palestine nabwo bwamaganiye kure uwo mugambi wa America, buvuga ko waba uhonyora amategeko mpuzamahanga, kandi bwemeza ko Palestine atari igicuruzwa, bityo itagurugishwa.

Tariki 04 Mutarama uyu mwaka, Umwami wa Yordaniya yatangaje ko atemera ikintu cyose cyagerageza kwigarurira ubutaka cyangwa kwimura Abanya-Palestina muri Gaza no mu burasirazuba bwa Jordan, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri na we yashimangiye  ko gusana agace ka Gaza, bitashoboka hatabayeho ko abahatuye basohokamo.

Icyakora Minisitiri w’Intebe wa israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko Abanya-Gaza bashobora kugenda, babishaka bakazahagaruka nyuma, ariko Gaza igomba gusanywa.

Ibyo biri kuvugwa mu gihe n’ubundi hakomeje kwibazwa ahazaza ha Gaza nyuma y’intambara, aho Umuryango w’Abibumbye uvuga ko hafi 1/3 by’inyubako zo muri Gaza zasenyutse burundu, izindi zangiritse nyuma y’amezi 15 y’imirwano.

Gusana Gaza bisaba ko abayituyemo

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Ikindi Gihugu cyagiye gufasha FARDC cyavuze icyo kigiye gukora nyuma yuko hari icyemeje gucyura abasirikare

Next Post

Uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda yagize ibyago nyuma y’umwaka agize ibindi byamusigiye agahinda

Related Posts

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

IZIHERUKA

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz
FOOTBALL

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda yagize ibyago nyuma y’umwaka agize ibindi byamusigiye agahinda

Uzwi mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda yagize ibyago nyuma y’umwaka agize ibindi byamusigiye agahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.