Minisitiri w’Ingabo wa Israel, yabwiye igisirikare cye gutangira gutegura uburyo bwo gufasha buri muturage wese wa Gaza ushaka kuva muri aka gace kuhava, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Perezida wa America Donald Trump, ufite gahunda yo kwigarurira agace ka Gaza.
Ni nyuma yuko Donald Trump atangaje ko afite gahunda yo kwigarurira Gaza, ubundi Abanya-Palestina bahatuye barenga miliyoni 2,1, bakimukira ahandi.
Israel Katz, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, yavuze ko Abanye-Gaza bafite uburenganzira bwo kuva muri Gaza bakimukira ahandi, kandi ko Ibihugu binenga intambara ya Israel na Hamas bifite inshingano zo kubakira.
Abinyujije kuri twitter, yagize ati “Ibihugu nka Espagne, Ireland, Norvege, n’ibindi, byashinje Israel ibirego bidafite ishingiro ku byakozwe i Gaza, bifite inshingano mu buryo bw’amategeko zo kwemera Abanye-Gaza bakinjira ku butaka bwabyo. Nibabyanga, Uburyarya bwabo buzaba bugaragaye.”
Ni mugihe Donald Trump, na we aherutse gutangaza ko Israel izaha America uburenganzira kuri Gaza, intambara nirangira.
Icyakora uwo mugambi wakomeje kwamaganirwa kure n’Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, abafatanyabikorwa ba hafi ba Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.
Bagaragaza impungenge ko amagambo ya Trump ashobora guhungabanya agahenge kari hagati ya Hamas na Israel, ndetse ubuyobozi bwa Palestine nabwo bwamaganiye kure uwo mugambi wa America, buvuga ko waba uhonyora amategeko mpuzamahanga, kandi bwemeza ko Palestine atari igicuruzwa, bityo itagurugishwa.
Tariki 04 Mutarama uyu mwaka, Umwami wa Yordaniya yatangaje ko atemera ikintu cyose cyagerageza kwigarurira ubutaka cyangwa kwimura Abanya-Palestina muri Gaza no mu burasirazuba bwa Jordan, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri na we yashimangiye ko gusana agace ka Gaza, bitashoboka hatabayeho ko abahatuye basohokamo.
Icyakora Minisitiri w’Intebe wa israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko Abanya-Gaza bashobora kugenda, babishaka bakazahagaruka nyuma, ariko Gaza igomba gusanywa.
Ibyo biri kuvugwa mu gihe n’ubundi hakomeje kwibazwa ahazaza ha Gaza nyuma y’intambara, aho Umuryango w’Abibumbye uvuga ko hafi 1/3 by’inyubako zo muri Gaza zasenyutse burundu, izindi zangiritse nyuma y’amezi 15 y’imirwano.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10