Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Herzi Halevi byatangazwaga mu makuru y’ibihuha ko yivuganywe n’igitero cya Hezbollah, yahise ajya gusura ikigo cya Gisirikare cyagabweho ibitero by’indege n’uyu mutwe, ari na cyo byavugwaga ko yiciwemo.
Aya makuru y’urupfu rwa Herzi Halevi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, aho bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga bari bakomeje kubivugaho,
Uzwi nka Dr. Anastasia Maria Loupis ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Amakuru y’ibanze aremeza iyicwa ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel Herzi Halevi.”
Aya makuru kandi yagiye anandikwa n’Ibinyamakuru binyuranye, byavugaga ko uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Israel yishwe n’umutwe wa Hezbollah.
Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma yuko uyu mutwe wa Hezbollah ugabye igitero cya Drone cyahitanye abasirikare bane kigakomeresta 58.
Ni mu gihe ahubwo Herzi Halevi kuri uyu wa Mbere yaramutse ajya gusura ikigo cya gisirikare cya Golani cyagabweho iki gitero.
Uyu Mujenerali yashimiye abasirikare ba Israel uburyo zikomeje kwitwara mu guhangana n’ingaruka z’iki gitero cya Hezbollah.
Yagize ati “Muri mu ntambara, igitero cyagabwe mu kigo cy’imyitozo, kirababaje bikomeye. Mwabyitwayemo neza mu kwita no kugeza kwa muganda abakomeretse n’abo cyahitanye.”
Ibi bihuha byaje mu gihe umutwe wa Hezbollah ushyigikiye Hamas umaze iminsi winjiye byeruye mu rugamba na Israel.
RADIOTV10