Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’imyaka ibiri intambara ica ibintu muri Sudan hatanzwe indi mpuruza

radiotv10by radiotv10
16/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Nyuma y’imyaka ibiri intambara ica ibintu muri Sudan hatanzwe indi mpuruza
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe Sudani yujuje imyaka ibiri iri mu ntambara y’abenegihugu barwanirwa ubutegetsi, Imiryango itabara imbabare muri iki Gihugu yatanze impuruza ku byago bikomeye biterwa n’iyi ntambara igenda igira ubukana.

Iyi miryango ivuga ko gukara kw’iyi ntambara nubwo kurushaho gukara ari na ko ubufasha bugera ku baturage babukeneye bukomeza kuba iyanga, ku buryo biteye impungenge ko ubuzima bw’abaturage bwarushaho kujya mu kangaratete.

Iyi miryango ivuga ko abashobora guhura n’akaga cyane, ari abo mu Murwa Mukuru i Khartoum washegeshwe bikomeye n’iyi ntambara, nkuko Sheldon Yett Uhagarariye UNICEF muri Sudani yabitangaje.

Yagize ati “Ubufasha bwatangiye kutugeraho, ariko ni bucye cyane, kandi ababukeneye ni bwnshi cyane, rero biteye impungenge.”

Umujyi wa Khartoum, ni hamwe mu hibasiwe cyane n’intambara yatangiye ku wa 15 Mata 2023, yatewe n’amakimbirane akomeye yo kurwanira ubutegetsi hagati y’ingabo za Leta ya Sudani n’umutwe wa gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF), imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi 20, nubwo imibare nyayo y’abapfuye bikekwa ko iruta cyane iyo yatangajwe.

Nubwo ingabo za Sudani ziherutse kongera gufata Khartoum, gusubira mu buzima busanzwe biracyari kure, kuko Umutwe wa RSF ugifite ibindi bice binini by’Igihugu, cyane cyane Intara ya Darfur, hagikomeje ubwicanyi, aho Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko abasivile barenga 300 bishwe mu mpera z’icyumweru gishize gusa.

Yett yagize ati “Abantu ntibazi ikigiye gukurikiraho, bumvaga ko ibintu bigiye gusubira mu buryo, ariko baracyafite ubwoba, kuko bacyumva ibisasu biturika mu mujyi, ibyo bikabashyira mu kaga gakomeye.”

Ishusho rusange y’ibibera muri Sudani ikomeje kuba mbi cyane, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (World Food Programme), aho rivuga ko hafi miliyoni 25 z’abantu, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Sudani, bari mu kaga k’inzara ikabije, mu gihe  abasaga miliyoni eshatu bamaze guhunga Igihugu, bashakisha ubuhungiro mu Bihugu bihana imbibi na Sudani birimo Cadi na Misiri.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 10 =

Previous Post

Amakuru mashya kuri Ntazinda nyuma yo guhagarikwa ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza

Next Post

Hatangajwe ibyagaragaye mu ipererereza ry’ibanze ku nkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi i Huye igakongokeramo byinshi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ibyagaragaye mu ipererereza ry’ibanze ku nkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi i Huye igakongokeramo byinshi

Hatangajwe ibyagaragaye mu ipererereza ry’ibanze ku nkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi i Huye igakongokeramo byinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.