Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yatangaje ko yishimiye amahame yasinywe hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, asaba ko ibyasinyiwe bishyirwa mu bikorwa vuba na bwangu.
Ni nyuma yuko impande zombi zishyize umukono ku mahame azagena amasezerano azasinywa hagati yazo, igikorwa cyabereye i Doha muri Qatar ku wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025.
Mu itangazo ryatangajwe na Stéphane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko “Ashimira intambwe y’ingenzi yatewe ifungura amarembo y’inzira iganisha ku mahoro arambye, umutekano, ndetse no gusubira mu byabo kw’ababikuwemo n’impunzi.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kandi “Yahamagariye impande zose gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje byihuse” muri ariya mahame yashyizweho umukono.
António Guterres kandi yanashimiye Leta ya Qatar yayoboye ibiganiro byagejeje impande zombi gusinya ariya mahame azatuma zigera ku masezerano agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC.
Umuryango w’Abibumbye kandi watangaje ko “ukomeje gushyigikira ingamba zigamije kuzana amahoro, kurinda abasivile no kuzana ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Ibihugu, abafatanyabikorwa bo mu karere na mpuzamahanga.”
Ariya mahame yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma ya DRC n’Ihuriro AFC/M23, azakurikirwa n’ibiganiro byo gusasa inzobe, bizaba mu kwezi gutaha, ndetse hakazanasinywa amasezerano.
RADIOTV10