Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa

radiotv10by radiotv10
21/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yatangaje ko yishimiye amahame yasinywe hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, asaba ko ibyasinyiwe bishyirwa mu bikorwa vuba na bwangu.

Ni nyuma yuko impande zombi zishyize umukono ku mahame azagena amasezerano azasinywa hagati yazo, igikorwa cyabereye i Doha muri Qatar ku wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025.

Mu itangazo ryatangajwe na Stéphane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko “Ashimira intambwe y’ingenzi yatewe ifungura amarembo y’inzira iganisha ku mahoro arambye, umutekano, ndetse no gusubira mu byabo kw’ababikuwemo n’impunzi.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kandi “Yahamagariye impande zose gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje byihuse” muri ariya mahame yashyizweho umukono.

António Guterres kandi yanashimiye Leta ya Qatar yayoboye ibiganiro byagejeje impande zombi gusinya ariya mahame azatuma zigera ku masezerano agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC.

Umuryango w’Abibumbye kandi watangaje ko “ukomeje gushyigikira ingamba zigamije kuzana amahoro, kurinda abasivile no kuzana ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Ibihugu, abafatanyabikorwa bo mu karere na mpuzamahanga.”

Ariya mahame yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma ya DRC n’Ihuriro AFC/M23, azakurikirwa n’ibiganiro byo gusasa inzobe, bizaba mu kwezi gutaha, ndetse hakazanasinywa amasezerano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + seventeen =

Previous Post

Amakuru agezweho ku mpirimbanyi yo muri Kenya yari yafunzwe bikazamurira benshi umujinya

Next Post

Nyuma y’amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na DRC n’Amahame ya AFC/M23 hazakurikiraho iki?

Related Posts

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Hakomeje kongerwa abasirikare benshi b’Igihugu cy’u Burundi n’intwaro za rutura ku mupaka wacyo n’u Rwanda, byumwihariko mu gace ka Gasenyi-Nemba...

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

by radiotv10
15/12/2025
0

Abanyekongo bahungiye i Bujumbura mu Burundi n’abari bagiyeyo ku bw’impamvu zinyuranye mbere yuko Umujyi wa Uvira ufatwa na AFC/M23, baravuga...

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala muri Uganda yerecyeza i...

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Eng.-Burundian troops and heavy weapons have been deployed along the country’s border with Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Reports indicate that Burundi continues to reinforce its border with Rwanda by deploying large numbers of troops and heavy weapons,...

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

by radiotv10
15/12/2025
0

Mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda, Perezida w’Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique gisanzwe kirimo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge
MU RWANDA

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na DRC n’Amahame ya AFC/M23 hazakurikiraho iki?

Nyuma y’amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na DRC n’Amahame ya AFC/M23 hazakurikiraho iki?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.