Nyuma y’ubwegure bwa Perezida wa Njyanama ya Rusizi undi muyobozi muri aka Karere yeguye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yeguye nyuma y’igihe gito uwari Perezida w’Inama Njyanama w’aka Karere na we yeguye kuri izi nshingano.

Amakuru y’ubwegure bw’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi, Ndagijimana Louis Munyemanzi; bwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 02 Mata 2024.

Izindi Nkuru

Amakuru agera kuri RADIOTV10, avuga ko ubwegure bw’uyu wari Umuyobozi muri Nyobozi y’Akarere ka Rusizi, bwanemejwe n’Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’aka Karere yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ndagijimana Louis Munyemanzi yeguye nyuma y’ibyumweru bibiri, uwari Perezida w’Inama Njyanama y’Aka Karere ka Rusizi, Uwumukiza Béatrice na we yeguye kuri izi nshingano, yakoraga abangikanyije no kuba Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), ariko na zo akaba aherutse kuzikurwaho.

Ubwegure bwa Uwumukiza Béatrice, bwo bwemejwe n’Inama ya Njyanama yateranye tariki 16 z’ukwezi gushize kwa Werurwe 2024, nyuma y’amasaha macye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame amusimbuje kuri izi nshingano zo kuyobora by’agateganyo RICA.

Mu buyobozi bw’Akarere ka Rusizi, hamaze iminsi havugwamo ukudahuza muri Nyobozi y’aka Karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru