Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

radiotv10by radiotv10
11/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo cyiyemeje gukorana na Leta ya DRC, cyahise gifata icyemezo cyo gufunga umupaka ugihuza n’iki Gihugu uri muri kariya gace kabohojwe, ubu uri no gucungwa n’abarwanyi ba M23.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yuko AFC/M23 ifashe uyu Mujyi wa Uvira Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, ndetse umupaka wa Uvira uhuza DRC n’u Burundi, ugahita utangira gucungwa n’abarwanyi b’iri Huriro.

U Burundi bwiyemeje gukorana na Leta ya Kinshasa mu mugambi wayo wo gukomeza imirwano ikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi z’abasivile b’Abanyekongo, bwatangaje ko bwafashe kiriya cyemezo kugira ngo hirindwe ibitero bya AFC/M23.

Ni icyemezo gishobora gutuma ubuzima bw’abatuye ku mpande zombi, bujya mu kangaratete dore ko ari inzira yari ibafatiye runini mu burahirane.

Nyuma y’imirwano ikomeye irenga icyumweru mu kibaya cya Ruzizi, abarwanyi ba AFC/M23 Bagaragaye mu mujyi wa Uvira ku mugaragaro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, abasirikare ba mbere b’uyu mutwe baragaragaye, nyuma y’igikorwa cyo kwigarurira bamwe mu basirikare ba Wazalendo n’abarwanyi bari banze kuva aho bari.

Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abivuga, ingabo za DRC, zo zari zimaze kuva muri uwo mujyi hirya y’ejo hashize zerekeza mu bice birimo Swima, Makobola, na Baraka mu gace ka Fizi, ubwo zabonaga ko urugamba ruhinanye.

Iri Huriro rya AFC/M23 nyuma yo gufata Umujyi wa Uvira, zahumurije abawutuye, ndetse zibasaba gusubukura imirimo yabo ntacyo bikanga, zinabasasezeranya kubarinda.

Mu mirwano yatangiye mu cyumweru gishize, igisirikare cy’u Burundi cyakomeje kumisha ibisasu birimo n’ibyarasirwaga hakurya mu Gihugu cyabo, byanahitanye inzirakarengane z’Abanyekongo, abandi benshi bakava mu byabo, barimo abarenga 1 000 bahungiye mu Rwanda.

Abarwanyi ba AFC/M23 ni bo ubu barinze umupaka wa Uvira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + sixteen =

Previous Post

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Next Post

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Related Posts

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje intwaro nyinshi zirimo izirasa kure yambuye ingabo z’u Burundi ziri gufasha FARDC bahanyanye, inerekana impuzankano z’igisirikare cya...

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

by radiotv10
10/12/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the Government of the Democratic Republic of Congo, has confirmed that it has taken control...

IZIHERUKA

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City
AMAHANGA

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

10/12/2025
AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.