Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’uko imirwano yubuye muri Congo hategerejwe inama y’igitaraganya ku rwego rwa Gisirikare

radiotv10by radiotv10
05/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Nyuma y’uko imirwano yubuye muri Congo hategerejwe inama y’igitaraganya ku rwego rwa Gisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

I Addis Ababa muri Ethiopia, hategerejwe inama izahuza Abagaba Bakuru b’Ingabo bahagarariye imiryango ine irimo DRC, mu cyiswe four-bloc mechanism for DRCongo, ku butumire bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo barebere hamwe igikwiye gukorwa nyuma y’uko imirwano yubuye muri DRC.

Aba Bagaba Bakuru b’Ingabo bazahurira muri iyi nama ku wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, bazaganira kuri gahunda yo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Gashinzwe Amahoro n’Umutekano, kavuga ko aba Bagaba Bakuru b’Ingabo bazaganira “ku guhuza ingamba no gushyiraho umurongo uhuriweho mu gushyira mu bikorwa ingamba ziyemejwe n’akarere.”

Abazitabira ibi biganiro, bazasuzuma umusaruro w’ingabo zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ry’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro n’Umutekano, rigira riti “Ibiganiro bizibanda ku kongera ingufu ingabo zoherejwe mu burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano by’imitwe nka M23 ndetse na ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano.”

Iyi nama yatangajwe nyuma y’iminsi micye imirwano yubuye muri Congo ihanganishije Igisirikare cya Congo FARDC n’umutwe wa M23, yubuye nyuma y’uko hongeye kuzamurwa amajwi y’uko ibintu muri Congo bishobora kongera kuba bibi.

Iyi nama izabera ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, izaba irimo Abagaba Bakuru b’Ingabo mu Bihugu biyoboye imiryango ine irimo uwa ECCAS, EAC, ICGLR ndetse na SADC.

Iyi miryango uko ari ine kandi isanzwe irimo Ibihugu nka DRC n’u Rwanda binarebwa n’ibibazo bizaganirwaho, mu gihe Ibihugu nka Angola, Burundi, Equatorial Guinea, Kenya, Uganda, Sudan y’Epfo na Zambia na byo bibarizwa muri iyo miryango, biri muri gahunda yo gutanga umusanzu mu by’ingabo, binyuze mu Miryango nka AU ndetse UN.

Iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo, izabanzirizwa n’inama y’impuguke izaba kuva ku wa Gatatu kugeza ku wa Kane, bucye haba iyi y’Abagaba Bakuru b’Ingabo.

Umuryango wa SADC na wo urateganya kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DRC mu minsi ya vuba, ndetse hari amakuru avuga ko abayobozi b’uyu muryango bahuye muri Nzeri kugira ngo baganire ku buryo bwo kohereza izo ngabo.

Ni mu gihe kandi Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, wo wohereje ingabo mu burasirazuba bwa DRC, ndetse zikaba ziherutse kongererwa igihe kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Abakobwa bambara impenure n’abasore basuka imisatsi akabo kashobotse muri Tanzania

Next Post

Jamaica: Abanyeshuri 60 bajyanywe mu bitaro igitaraganya ku mpamvu idasanzwe

Related Posts

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington,...

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Jamaica: Abanyeshuri 60 bajyanywe mu bitaro igitaraganya ku mpamvu idasanzwe

Jamaica: Abanyeshuri 60 bajyanywe mu bitaro igitaraganya ku mpamvu idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.