Wednesday, September 11, 2024

Nyuma y’uko M23 itegujwe kugabwaho ibitero simusiga haravugwa amakuru mashya y’imirwano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya DRC (FARDC) gifatanyije n’ingabo zirimo iza SADC n’iz’u Burundi, yubuye, uyu mutwe ukaba uvuga ko wagabweho ibitero mu bice ugenzura. Ni ibitero bibaye nyuma y’uko SADC iteguje uyu mutwe ko Ingabo zayo zigiye gukora operasiyo zo kuwurandura.

Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2024, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza uko imirwano yifashe.

Kanyuka yagize ati “Kuva mu gitondo cya kare, ubufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, bugizwe na FARDC, FDLR, Abacancuro, inyeshyamba (Wazalendo), ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC batangije ibitero mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Sake, Mitumbara no mu bice bihakikije.”

Umuvuzi wa M23 akomeza avuga ko ibi bitero bikomeje gutwara ubuzima bw’inzirakarengane z’abaturage b’abasivile, ndetse abandi banshi bakava mu byabo.

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ribarizwamo n’umutwe wa M23, rimenyesha akarere n’imiryango mpuzamahanga ko ibi bitero bikomeje kwibasira abasivile, akavuga ko umutwe wa M23 uzakomeza kwirwanaho no kurwana ku baturage bari mu bice ugenzura.

Ibi bitero bibaye nyuma y’uko umutwe wa M23 uhawe umuburo na SADC, yavuze ko ingabo ziri mu butumwa bw’uyu muryango muri DRC (SAMIDRC) zifatanyije na FARDC bagiye kugaba ibitero simusiga byo kuwutsinsura.

Ni itangazo ryashyizwe hanze na SADC ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, aho uyu muryango wagaragazaga ko washenguwe n’urupfu rw’abasivile baguye mu nkambi icumbikiwemo abavanywe mu byabo i Goma, ukavuga ko bahitanywe n’ibisasu byarashwe na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts