Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko hagaragaye abantu babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende, bamwe mu bakora akazi gatuma bahura n’abantu benshi barimo abatwara abagenzi kuri moto, baravuga ko badasobanukiwe iby’iyi ndwara, bagasaba ko basobanurirwa uko yandura n’uko bayirinda.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko indwara y’ubushita bw’inkende iterwa na virusi ya MPox yagaragaye ku bantu bantu babiri mu Rwanda, ndetse uru rwego rusaba abaturage kuyirinda.
Bbamwe mu bakora imirimo ituma bahura n’abantu benshi kandi baturutse hirya no hino, nk’abacuruzi n’abamotari baravuga ko badasobanukiwe iby’iyi ndwara n’uko bayirinda.
Umwe mu bamotari mu mujyi wa Kigali agize ati “Ntabwo nyizi, ntayo namenye pe ariko nimuyimbwira ndayimenya mbe nabasha kumenya uko nayirinda. Cyeretse wenda niba iyo ndwara n’amafaranga ampaye yayakoraho akaba yajyaho.”
Basaba inzego zibifite mu nshingano gushyiraho uburyo bwihariye bwabafasha kuyirinda bitewe n’imirimo bakora.
Undi utwara abantu kuri moto yagize ati “Icyo nasaba ni uko batubwira ukuntu yandura bakatubwira n’abayifite tukabasha kuyirinda. Nakwirinda sinandure ngo nanduze n’umuryango wanjye nkarinda n’abandi nkarinda n’Abanyarwanda muri rusange ngendana na abo mpura na bo.”
Umuyobozi Ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Edson Rwagasore, avuga ko nubwo iyi ndwara yandura ariko kuyirinda bishoboka.
Ati “Nubwo bwose M-Pox yandura, kuyirinda birashoboka cyane. Umuntu wese ashobora kwandura M-POX binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa gukora ku matembabuzi y’uyirwaye.”
Dr. Edson Rwagasore avuga ko bimenyetso by’iyi ndwara, birimo kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza, bituma umuntu ashaka kwishimashima.
Ati “Ufite ibyo biheri bimutera kandi kubabuka ku mubi cyane ku myanya ndangagitsina, mu maso, mu mugongo, ku kiganza. Kugira umuriro mwinshi, kubyimba mu nsina z’amatwi, kubabara umutwe bikabije no kubabara umugongo n’imikaya. Kugira inturugunyu cyangwa amasazi na byo ni ibimenyetso bimwe by’iyi ndwara.”
Indwara y’ubushita bw’inkende itangira kugaragaza ibimenyetso byayo ku wayirwaye hagati y’iminsi ibiri (2) na 19.
RBC kandi ishishikariza abaturage kwihutira kugana ku ivuriro mu gihe bagaragaje ibimenyetso, cyangwa bagahamagara ku murongo 114.
Iyi ndwara y’ubushita bw’inkende yagaragaraye kuva muri 2022 mu Bihugu bituranye n’u Rwanda birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10