Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

radiotv10by radiotv10
18/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Alhajji Farid M. Kaliisa, yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, kugira ngo asobanure ku byo Congo ivuga ko ari ibikorwa biyiteye impungenge biherutse kugaragara.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’icyumweru kimwe ubutegetsi bwa Uganda bufunguye imipaka ya Bunagana na Ishasha ihuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC, rivuga ko ambasaderi Alhajji Farid M. Kaliisa yitabye Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner kuri uyu wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025.

Iyi Minisiteri ivuga ko iri hamagazwa ryari mu murongo wo gushimangira kubaha ubusugire n’ubutavogerwa bwa buri Gihugu hagati y’ibi Bihugu by’ibituranyi.

Ni nyuma yuko tariki 12 Nyakanga 2025, ubutegetsi bwa Uganda bufunguye iriya mipaka, mu gikorwa cyakozwe nta bayobozi ba DRC bahari.

Nyuma y’ifungurwa ryayo, byavuzwe ko Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyobora Kivu ya Ruguru, Maj Gen Evariste Kakule Somo yahamagaje Isingoma Isimererwa, Conul wa Uganda.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC, rigira riti “Kuri uyu wa kane tariki 17 Nyakanga 2025, Minisitiri wa Leta akaba na Minisitiri wUbubanyi n’Amahanga, Ubutwererane Mpuzamahanga na Francophonie, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatumije Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa.

Iri hamagazwa ribayeho nyuma y’ibikorwa biherutse kugaragara biteye impungenge ubuyobozi bwa Congo.”

Igihugu cya Congo Kinshasa gisanzwe gifitanye imikoranire n’icya Uganda mu bikorwa bya gisirikare, aho ingabo ku mpande zombi zihuriye mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ufite ibirindiro muri DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

Next Post

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Related Posts

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Nyuma y’ubujura bwakoranywe ubuhanga mu mwanya nk’uwo guhumbya bwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa, ubu abantu babiri bakekwaho...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

by radiotv10
28/10/2025
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ibikoresho bikoreshwa mu buzima muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko muri iki Gihugu hagiye gutangizwa itangwa ry’umuti...

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

by radiotv10
27/10/2025
0

Paul Biya w’imyaka 92 yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibintu byakurikiwe n’imvururu z’abashyigikiye Issa Tchiroma Bakary wemeza ko ari we...

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

by radiotv10
27/10/2025
0

Igihugu cya Mali cyahagaritse amasomo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza mu Gihugu hose, kubera ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri...

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
27/10/2025
0

Moussa Mara wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Mali, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri irimo umwe usubitse nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y'u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.