Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Nyuma y’uko umuyobozi wa Musanze FC agaye miliyoni 125, Minisitiri Gatabazi yatanze ihumure ku makipe y’uturere

radiotv10by radiotv10
03/08/2021
in SIPORO
0
Nyuma y’uko umuyobozi wa Musanze FC agaye miliyoni 125, Minisitiri Gatabazi yatanze ihumure ku makipe y’uturere
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo Tuyishimire Placide “Trump” yasezeye ku buyobozi bw’akarere ka Musanze yegura ku mwanya wo gukomeza kuba perezida wayo.

Mu ibaruwa yandikiye akarere ka Musanze asezera ku mwanya wo kuba perezida wa Musanze FC, Tuyishimire yavuze ko ahanini byatewe n’uko ingengo y’imari bagenewe n’akarere idahagije kuko ngo nka perezida w’ikipe yabanje gukora ubusesenguzi asanga ayo mafaranga atasoza umwaka w’imikino 2021-2022.

Amakuru RadioTV10 ifite kugeza ubu n’uko akarere ka Musanze katangaga miliyoni 125 z’amafaranga (125,000,000 FRW) kugira ngo azafashe iyi kipe mu mwaka w’imikino 2021-2022 gusa, Tuyishimire Placide akavuga ko aya mafaranga adahagije.

Image

Tuyishimire Placide “Trump” wari perezida wa FC Musanze yeguye kuri iyi mirimo

Tuyishimire Placide “Trump” yakoze imibare agendeye ku mafaranga bakoresheje mu mwaka w’imikino 2021-2022 angana na miliyoni 196 z’amafaranga y’u Rwanda (196,000,000 FRW) bityo asanga amafaranga akarere kari gutanga ku mwaka w’imikino 2021-2022 ntacyo yafasha ikipe.

Amakipe y’uturere nta bushobozi buhagije bw’amafaranga:

Amakipe ari mu maboko y’uturere akenshi usanga avugwamo ibibazo by’amikoro kimwe mu bituma atanagira umusaruro mu kibuga ndetse rimwe na rimwe abakinnyi n’abatoza bakamburwa amafaranga baba barakoreye.

Abakinnyi n’abatoza kuba bamburwa n’amakipe si uko biba ari ubushake bw’aya makipe ahubwo hari igihe usanga ingengo y’imari baba bafite idahaza ibikorwa na gahunda z’ikipe kuko hari n’aho usanga ingengo y’imari nshya isohoka kabanza kwishyura ibirarane by’imyaka yatambutse.

Nyuma y’uko Tuyishimire Placide asezeye ku mwanya wa kuyobora Musanze FC akanagaragaza ko intandaro ibaye ubushobozi budahagije akarere gashyira muri iyi kipe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wanabaye guverineri w’intara y’amajyaruguru ibarizwamo akarere ka Musanze kanafasha ikipe ya Musanze FC, yatanze ihumure avuga ko amakipe y’uturere agiye kujya ahabwa ubushobozi buhagije bw’amafaranga ndetse no kubafasha mu bijyanye n’imiyoborere inoze.

Mu butumwa Minisitiri Gatabazi yanyujije mu mwanya w’ibitecyerezo bya twitter ya Musanze yagize ati “Ese amakuru numvise kuri Musanze FC yaba ariyo? Mukomere ntimucike intege turateganya gushyigikira amakipe afashwa n’uturere kugira imiyoborere myiza kandi akagenerwa ubushobozi bujyanye n’ibyo ikipi ikenera byibuze kugira ngo ishobore kubaho umwaka wose”

Gatabazi JMV yagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu: Menya izindi  mpinduka zabaye

Gatabazi Jean Marie Vianney Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatanze ihumure ku makipe y’uturere

Amakipe y’uturere muri iyi myaka niyo akunze kuvugwamo ibibazo by’amafaranga n’imiyoborere idafasha ikipe akenshi birangira zimwe zimanutse mu cyiciro cya kabiri.

Muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021 amakipe abiri yamanutse ni ay’uturere (Sunrise FC na AS Muhanga).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 17 =

Previous Post

Amasezerano twasinyanye na Tanzania azadufasha kuzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19-Paul Kagame

Next Post

Ikirangirire muri Basketball, Stephen Curry ari mu biruhuko muri Kenya

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikirangirire muri Basketball, Stephen Curry ari mu biruhuko muri Kenya

Ikirangirire muri Basketball, Stephen Curry ari mu biruhuko muri Kenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.