Nyuma y’uko umuyobozi wa Musanze FC agaye miliyoni 125, Minisitiri Gatabazi yatanze ihumure ku makipe y’uturere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo Tuyishimire Placide “Trump” yasezeye ku buyobozi bw’akarere ka Musanze yegura ku mwanya wo gukomeza kuba perezida wayo.

Mu ibaruwa yandikiye akarere ka Musanze asezera ku mwanya wo kuba perezida wa Musanze FC, Tuyishimire yavuze ko ahanini byatewe n’uko ingengo y’imari bagenewe n’akarere idahagije kuko ngo nka perezida w’ikipe yabanje gukora ubusesenguzi asanga ayo mafaranga atasoza umwaka w’imikino 2021-2022.

Izindi Nkuru

Amakuru RadioTV10 ifite kugeza ubu n’uko akarere ka Musanze katangaga miliyoni 125 z’amafaranga (125,000,000 FRW) kugira ngo azafashe iyi kipe mu mwaka w’imikino 2021-2022 gusa, Tuyishimire Placide akavuga ko aya mafaranga adahagije.

Image

Tuyishimire Placide “Trump” wari perezida wa FC Musanze yeguye kuri iyi mirimo

Tuyishimire Placide “Trump” yakoze imibare agendeye ku mafaranga bakoresheje mu mwaka w’imikino 2021-2022 angana na miliyoni 196 z’amafaranga y’u Rwanda (196,000,000 FRW) bityo asanga amafaranga akarere kari gutanga ku mwaka w’imikino 2021-2022 ntacyo yafasha ikipe.

Amakipe y’uturere nta bushobozi buhagije bw’amafaranga:

Amakipe ari mu maboko y’uturere akenshi usanga avugwamo ibibazo by’amikoro kimwe mu bituma atanagira umusaruro mu kibuga ndetse rimwe na rimwe abakinnyi n’abatoza bakamburwa amafaranga baba barakoreye.

Abakinnyi n’abatoza kuba bamburwa n’amakipe si uko biba ari ubushake bw’aya makipe ahubwo hari igihe usanga ingengo y’imari baba bafite idahaza ibikorwa na gahunda z’ikipe kuko hari n’aho usanga ingengo y’imari nshya isohoka kabanza kwishyura ibirarane by’imyaka yatambutse.

Nyuma y’uko Tuyishimire Placide asezeye ku mwanya wa kuyobora Musanze FC akanagaragaza ko intandaro ibaye ubushobozi budahagije akarere gashyira muri iyi kipe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wanabaye guverineri w’intara y’amajyaruguru ibarizwamo akarere ka Musanze kanafasha ikipe ya Musanze FC, yatanze ihumure avuga ko amakipe y’uturere agiye kujya ahabwa ubushobozi buhagije bw’amafaranga ndetse no kubafasha mu bijyanye n’imiyoborere inoze.

Mu butumwa Minisitiri Gatabazi yanyujije mu mwanya w’ibitecyerezo bya twitter ya Musanze yagize ati “Ese amakuru numvise kuri Musanze FC yaba ariyo? Mukomere ntimucike intege turateganya gushyigikira amakipe afashwa n’uturere kugira imiyoborere myiza kandi akagenerwa ubushobozi bujyanye n’ibyo ikipi ikenera byibuze kugira ngo ishobore kubaho umwaka wose”

Gatabazi JMV yagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu: Menya izindi  mpinduka zabaye

Gatabazi Jean Marie Vianney Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatanze ihumure ku makipe y’uturere

Amakipe y’uturere muri iyi myaka niyo akunze kuvugwamo ibibazo by’amafaranga n’imiyoborere idafasha ikipe akenshi birangira zimwe zimanutse mu cyiciro cya kabiri.

Muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021 amakipe abiri yamanutse ni ay’uturere (Sunrise FC na AS Muhanga).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru