Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe agace ka Katale ko muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma y’imirwano ikarishye yari yirije umunsi, ndetse uvuga ko wanabohoje intwaro n’amasasu byinshi.
Aya makuru yo gufata aka gace ka Katale, yemejwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma mu butumwa yatanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2025.
Yagize ati “Katale yo muri Masisi, ubu irahumeka amahoro nyuma yo kubohozwa. Abanzi bakomeje gutsindwa cyane no gutakaza byinshi, intwaro n’amasasu byinshi byafashwe n’intare za Sarambwe.”
Aka gace ka Katale kafashwe n’umutwe wa M23, kari kamaze iminsi kari mu maboko y’umutwe wa FDLR umaze igihe ufatanyije n’igisirikare cya FARDC muri iyi mirwano.
M23 ifashe aka gace nyuma yuko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, haramutse imirwano ikarishye hagati y’uyu mutwe na FARDC, yabereye ku gasozi ka Ndumba kari mu Bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Amakuru yari yatangajwe n’abatuye muri bice byari byaramukiyemo iyi mirwano, yavugaga ko batangiye kuyumva saa kumi za mu gitondo, byumwihariko ku gasozi ka Ndumba kari mu bilometero bitatu uvuye muri Bweremana, ndeste no muri Lokarite ya Maoma iherereye mu bilometero bine uvuye aha Bweremana.
RADIOTV10